Print

Arsenal na Tottenham zamaze kumenya amatsinda zihereremo muri UEFA Europa League 2020/2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2020 Yasuwe: 1405

Jose Mourinho naTottenham iri mu itsinda J hamwe na Ludogorets, LASK na Antwerp.

Mu mwaka w’imikino ushize,Arsenal yasezerewe rugikubita muri Europa League na Olympiakos ariko uyu mwaka Arteta yatangaje ko ashaka guhatanira ibikombe byose ikipe izakina.

Ku rundi ruhande,Jose Mourinho wa Tottenham yaherukaga guca ibintu ubwo yavugaga ko yiteguye kurekura umukino wa Carabao Cup yatsinzemo Chelsea FC kuri penaliti kugira ngo yite kuri Europa League.

Yagize ati “Nakifuje guhanganira Carabao ariko ntekereza ko bitanshobokera.Dufite umukino kuwa Kane nubwo utazaduha amafaranga nk’aya Champions League ariko kugera mu matsinda ya Europa League ni iby’ingenzi ku ikipe yacu.”

Jose Mourinho nawe arifuza guhesha igikombe Tottenham ariyo mpamvu iyi Europa League yifuza kuyitwaramo neza.

Ku rundi ruhande, Leicester nayo ihagarariye Ubwongereza muri Europa League izahura mu itsinda rimwe na Braga,AEK Athens na Zorya.

Sevilla FC niyo yegukanye igikombe cya Europa League 2019-2020, ni nyuma yo gutsinda Inter Milan ku mukino wa nyuma ibitego 3-2, kikaba ari igikombe cya 6 yegukanye mu mateka yayo ndetse ni nayo kipe ifite ibikombe byinshi bya Europa League.

Sevilla yo mu gihugu cya Espagne ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Manchester United yo mu Bwongereza 2-1 mu mukino wa ½ wabaye tariki ya 16 Kanama 2020.

Inter Milan yo Butaliyani yo ikaba yarageze ku mukino wa nyuma itsinze Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine ibitego 5-0 muri ½ cya Europa League, ni umukino wabaye tariki ya 17 Kanama 2020.

Umukinnyi Romelu Lukaku wa Inter Milan niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Europa League ishize nyuma yo gutsinda ibitego 34 mu mwaka w’imikino wose.Yatsinze Ever Banega (Sevilla) na Bruno Fernandes (Manchester United) bari bahanganye.

Gahunda y’imikino y’amatsinda ya Europa League 2020/2021:

Umunsi wa 1: Kuwa 22 Ukwakira
Umunsi wa 2: Kuwa 29 Ukwakira
Umunsi wa 3: Kuwa 5 Ugushyingo
Umunsi wa 4: Kuwa 26 Ugushyingo
Umunsi wa 5: Kuwa 3 Ukuboza
Umunsi wa 6: Kuwa 10 Ukuboza