Print

RGB yakuyeho inzego zose z’ubuyobozi z’Itorero rya ADEPR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2020 Yasuwe: 3969

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobirere rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi z’itorero rya ADEPR kubera ibibazo byinshi biririmo yemeza ko izagena uburyo ADEPR izayoborwa mu gihe cy’inzibacyuho.

RGB yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imikorere mibi n’amakimbirane bimaze iminsi mu buyobozi bwa ADEPR.

Inzego RGB yahagaritse guhera kuwa 02 Ukwakira 2020 ni Inteko Rusange,Inama y’ubuyobozi,Komite Nyobozi(biro),Komite Nkemurampaka.

RGB yakuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi.

Yahaye Madamu UMUHOZA Aulerie inshingano zijyanye n’imicungire y’ubuyobozi n’Umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’Inzibacyuho bazashyirirwaho.

RGB yavuze ko ariyo izagena abazayobora ADEPR mu gihe k’inzibacyuho ndetse n’ihererekanyabubasha rizakorwa kuwa 08 Ukwakira 2020.

Ku munsi w’ejo nibwo ibibazo bimaze iminsi muri ADEPR byafashe indi ntera nyuma y’uko Inama y’Ubuyobozi y’iri torero (CA), iyaashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Umuvugizi waryo wungirije Rev Karangwa John, ariko nyuma y’iminsi itanu ikamusubiza mu nshingano.

Ku wa 26 Kanama 2020 nibwo CA yahagaritse mu gihe cy’amezi atatu Umuvugizi wungirije muri ADEPR, Rev Karangwa John, bitewe n’ibyaha yari akurikiranyweho mu butabera byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga yamenyesheje Rev Karangwa ko yahagaritswe, abinyujije mu ibaruwa.

Yagize ati “Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu abarwa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe ku wa 26/09/2020 nkuko byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, CA.’’

Yakomeje agira ati “Mboneyeho kugusaba gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’Itorero kontake n’ibyangombwa by’imodoka ifite plaque RAC 816W n’ibindi bikoresho by’akazi waba ufite bitarenze ku wa 1/10/2020 saa tatu za mu gitondo.’’

Nk’uko bamakuru dukesha IGIHE iabitangaza, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga akimara kwandika iyi baruwa, uwandikiwe ari we Rev Karangwa kuri uyu wa Gatatu yahise yandikira Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, Kayigamba Callixte avuga ko atarashyikirizwa umwanzuro umuhagarika mu buryo no mu nzira zemewe n’amategeko.

Rev Karangwa yabwiye Perezida wa CA ko ari rwo rwego rufite mu nshingano guhagarika umwe mu bagize biro nyobozi no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, agashingira ko atari yo yamwandikiye.

Ati “Mbandikiye mbamenyesha ko kugeza igihe ntarabona uwo mwanzuro mu buryo no mu nzira zemewe n’amategeko ko nzakomeza inshingano zanjye kuko mbona urwego rwanyandikiye ibaruwa impagarika by’agateganyo ruvuga ko rushyira mu bikorwa icyemezo cya CA mubereye Perezida rubafitiye ububasha mu nshingano zarwo (umuvugizi) ndetse rukabikora ntaramenyeshwa icyemezo kivugwa muri iyo baruwa hashingiwe ku biteganywa na sitati ya ADEPR n’andi mategeko navuze hejuru.”

Rev Karangwa yakomeje abwira Perezida wa CA ati “Mboneyeho kandi kongera kubagaragariza akarengane nkorerwa n’umuvugizi nk’uko iyo baruwa ubwayo ibigaragaza, aho bigaragarira buri wese ko yica amategeko nkana amugenga ndetse n’ay’itorero muri rusange… bityo nkaba mbasaba kurenganurwa kuri ako karengane nkorerwa n’umuvugizi yitwaje igitinyiro cy’umwanya afite mu itorero.”

Nk’uko bigaragara mu yindi baruwa, Perezida wa CA, Kayigamba Callixte, yitakanye Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga, ku ibaruwa ihagarika by’agateganyo Rev Karangwa.

Yavuze ko inama Rev Karuranga yashingiyeho avuga ko yafatiwemo umwanzuro uhagarika Rev Karangwa itararangira, amubwira ko akomeza inshingano ze.

Yagize ati "Byantangaje kumva umuntu avuga ko agomba gushyira mu bikorwa imyanzuro kandi iyo myanzuro itarasohoka ndetse n’inama yo ku wa 26/9/2020, ikaba izakomeza nk’uko nabikugaragarije hejuru kandi imyanzuro ikaba idashobora gushyirwa mu bikorwa inama itararangira”.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Bityo nkaba ngusaba gukomeza inshingano zawe nk’uko bisanzwe ndetse nkukangurira kuzitabira inama izasubukura iyo ku wa 26/9/2020, nk’uko iteganyijwe ku wa 3/10/2020, saa 9:00 muri Dove Hotel”.

CA ivuga ko ibyigiwe mu nama bivugwa ko yafatiwemo icyemezo cyo guhagarika Rev Karangwa bikiri ibanga, igasaba Rev Karuranga kwerekana imyanzuro ashyira mu bikorwa avuga ko ari iya CA.

Rev Karuranga kandi yasabwe gutesha agaciro ibaruwa yandikiye Rev Karangwa imuhagarika by’agateganyo kuko yayanditse mu nzira no mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akamenyesha abantu ko amakuru yatanze atari yo.

Hashize iminsi havugwa ibibazo by’ingutu muri ADEPR birimo amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi bishingiye ahanini ku miyoborere y’iri torero, ku buryo hari abayoboke baryo bakomeje kwibaza amaherezo yabyo n’uzabikemura.

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yaherukaga gutangaza ko ibibazo bimaze igihe bivugwa mu itorero rya ADEPR, mu gihe cya vuba bizaba byabonewe umuti.

Yagize ati “RGB mu nshingano ifite ku miryango ishingiye ku myemerere irakurikirana kandi humura umuti uzaboneka bidatinze.”

Abakurikiranira hafi ibya ADEPR bemeza ko nyuma y’amakimbirane amaze iminsi hagati ya Rev Karuranga na Rev Karangwa, ubu CA nayo yinjiye mu kibazo, bagasanga igihe kigeze ngo habe impinduka muri iri torero rifite abayoboke basaga miliyoni ebyiri.

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Bachelor’s.

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku wa 20 Gicurasi 2017. Ni umwanya yagezeho nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami rya ADEPR muri Uganda.


Source: IGIHE


Comments

Nziza 3 October 2020

Mugihe ADEPR imikorere yayo itarakurwamo ifaranga, ntizagira ubuyobozi buzima. Umukristo ni gute afatwa nk’insina cgse iduka rigomba gutunga umuyobozi we? Usanga imishinga ifitiye abayigize ndetse n’igihugu akamaro ititabwaho na gato, niyo ikozwe usanga ibikoresho byose bitangwa n’abayobozi kubiciro biri hejuru cyane.
Ni ngombwa ngo hatekerezwe uburyo bushya ADEPR yayoborwa kuko statut yayo kugeza ubu ntisobanutse, ari nacyo gituma amatiku n’amakimbirane bidashira.
Niba ari association igizwe n’amatorero ya pentecote mu Rwanda, nihabeho ko buri Torero rihabwa ubwigenge hakurikijwe ibyaganirwaho n’abagize itorero, murebe ko amatiku yongera. Ikindi ihuriro bashyiraho rihabwe inshingano n’ibyo rigomba kugeza kubarigize murebe ko abayobozi bashyirwaho batitwararika ibyo gukorera mu kigurudumu bigashira.
Ubundi ADEPR ni iki? Imariye iki umuntu uyibarizwamo? Ni iki se ishobora kumarira igihugu ikoreramo? Ni nde wabaza ibitagenda muriyo, anyuze iyihe nzira? Kuva ku Mudugudu (Urwego ruto rwa Adepr) kugeza ku rwego rukuru rwayo imiyoborere ntisobanutse. Imikoranire ibamo ruswa ikabije, aho usanga abakuru bagenda baherekeranije ngo basuye imidugudu, bagomba guhabwa ibitoki byiza n’amasake y’imishishe. Utabitanze aratotezwe ngo yafashe nabi abashumba.

Ingero z’imiyoborere idahwitse ni nyinshi, twarumiwe turashoberwa.


Jean Damascene 3 October 2020

Dushima amakuru muduha. Arko kuki inkuru zanyu ziba zuje amakosa y’imyandikire menshi? Ese abatokozi banyu bagenzura inkuru mbere y’uko zijya ku karubanda? Turabangamirwa kubona amakosa y’imyandikire mu nkuru hafi ya zose. Murakoze


Jean Damascene 3 October 2020

Dushima amakuru muduha. Arko kuki inkuru zanyu ziba zuje amakosa y’imyandikire menshi? Ese abatokozi banyu bagenzura inkuru mbere y’uko zijya ku karubanda? Turabangamirwa kubona amakosa y’imyandikire mu nkuru hafi ya zose. Murakoze


Claudine 2 October 2020

Iyo Imana igushinze kuragira intama zayo ntukore uko ishaka irakureka rero uyu.murimo ufite nyirawo ndavuga Imana aba Christo ntiduhangayitse Imana iratwiyoboreye kdi Iziyimikira n’abayobozi bayubaha.