Print

Miss Mwiseneza Josiane mu buryohe bw’urukundo n’umusore uherutse kumusaba kumubera umugore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 October 2020 Yasuwe: 15287

Mu minsi ishize Mwiseneza Josiane yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we maze ayiherekesha amagambo agira ati: “Querido💋”. Ugenekereje mu kinyarwanfa bivuga umukunzi💋. Ibi bigaragaza ko atewe ishema n’urukundo rwe n’uyu musore ndetse binagaragara ko amwishimiye.

Si ibi gusa kandi kuko mbere yaho Mwiseneza Josiane yari yashyize hanze ifoto ye n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Mwiseneza Josiane yasabywe n’ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n’uyu musore kuzamubera umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko nibwo yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

N’umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti ze nka Miss Yasipi Casmir bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Uku kwambikwa impeta, kwaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga, n’ubwo bitazwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.