Print

Kiyovu Sports yagiye mu mwiherero wo kuganira ku iterambere ku kiyaga cya Muhazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2020 Yasuwe: 1670

Ni umwiherero wateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvenal na komite nyobozi nshya yatorewe ugamije kwiga ku iterambere ry’ikipe muri rusange no gutegura umwaka w’imikino utaha wa 2020-2021.

Ikigamijwe cyane muri uyu umwiherero nuko abakinnyi bamenyana n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bwatowe tariki 27 Nzeri 2020.

Uyu mwiherero uzigirwamo ku buzima bushya ikipe igiye gutangira,kuganira ku ntego zikomeye iyi kipe ifite imbere zirangajwe imbere no gutwara igikombe cya shampiyona.

Abakozi bose ba Kiyovu Sport uhereye kuri Djemba ushinzwe ibikoresho muri iyi kipe kugeza ku muyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal, bagendeye muri bisi nshya y’iyi kipe berekeza ku kiyaga cya Muhazi,aho bari bumare umunsi wose baganira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, Karekezi Olivier yavuze ko gutwara igikombe kuri Kiyovu Sports bishoboka, ariko yiteze ko amakipe bazaba bahanganye cyane ari APR FC na Rayon Sports.

Ati “Ibintu byose birashoboka mu mupira w’amaguru, igikombe dushobora kugitwara. Mu mwaka ushize APR yari hejuru ndetse n’ubu ikomeje kwiyubaka.

Ndibaza ko ni ikipe imwe cyangwa Rayon Sports, nshobora kuvuga ko bizaba bigoye kuzikuraho amanota atatu, ariko ibintu byose ni ugukora cyane.

Ngiye gutegura, n’izindi ziri kwitegura, simvuze n’izindi ziri hasi, na za AS Kigali yariteguye. Ni ugutegura, ni ugukora nkafatanya n’ubuyobozi bushya buriho n’ubwari busanzweho bukaza tugafatanya.

Umupira narawukinnye, iyo wumva ko ibintu bishoboka, birashoboka. Nidufatanya n’abakunzi ba Kiyovu Sports n’ubuyobozi tuzabigeraho. Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye na bo bansabye igikombe.”

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu muri Shampiyona iheruka.

Mu Rwanda, Karekezi yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, ayihesha igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.