Print

Umuhanzikazi Rihanna yamuritse imyambaro itangaje yamwitiriwe harimo n’iy’abagabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2020 Yasuwe: 3552

Uyu ni umwaka wa Kabiri, Rihanna ategura ibirori byo kwerekana imyambaro yamwitiriwe.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu benshi bari baje kwihera ijisho, ibishya Rihanna yari abafitiye kuri uyu munsi.

Muri ibi birori icyatunguranye cyane bitandukanye n’abandi banyamideli berekana imyambaro, ni uburyo muri iyi myambaro ya Rihanna yari higanjemo imyenda igaragaza ubwambure, igizwe n’amakariso n’amasutiya atobaguye.

Rihanna yatangaje ko iyi myambaro yarikoreye abanyabirori n’abandi bantu bose ngo bakunda kwambara imyambaro itanga ubwisanzure.

Mu kwerekana iyi myambaro, habaye n’igitaramo cyagaragayemo abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Miguel, Big Sean, Travis Scott, Bad Bunny, Ella Mai, Rosalia, Mustard, na Roddy Rich.