Print

Umugabo bamufatiye murugo rw’abandi yagiye gusambanya umugore yirukanka yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2020 Yasuwe: 14673

Uyu mugabo witwa Miguel Adoe ngo yari asanzwe agenda muri uru rugo ariko akenshi akahagenda, umugabo nyiri urugo adahari.

Umugabo wo muri uru rugo ngo yaje gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma agasambana n’uyu mugabo doreko bari barigeze no kubipfa, ndetse amwihanangiriza amubuzako uyu mugabo atazongera gukandagira murugo rwe.

Miguel yaje guhura nuruva gusenya, ubwo umugore wo muri uru rugo yamubwiragako umugabo yagiye atari murugo, maze asaba uyu mugabo ko yaza bakaba bidagadura nkuko bari basanzwe babikora.

Kubw’amahirwe make, uyu mugabo yaje gufatwa, na nyiri urugo wagarutse murugo, agasanga inzu ye yahinduwe icyumba cy’ubusambanyi.

Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe n’abaturanyi b’uyu muryango, Umugabo wari waje gusambana, yagaragaye amanuka hejuru muri Etaje akoresheje ishuka yari amaze kuzirika kucyuma yambaye ubusa, umugore wari kumwe nawe yahise afata imyenda atangira kuyimujugunyira kugirango nagera hasi aze kubona ibyo yambara, nyi urugo nawe yakomeje no kurwana n’iyi shuka bari manitse ariko biba iby’ubusa kuyihambura birananirana kugeza umugabo ageze hasi, nuko acika atyo.