Print

Ku ikubitiro 20% by’abanyarwanda nibo bazabanza gukingirwa Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 5 October 2020 Yasuwe: 1186

Ariko hagati aho ngo hazaba hakorwa n’ibiganiro mu muryango wa Afurika yunze ubumwe kugira ngo haboneke ubushobozi buhagije ku buryo mu Rwanda rwahabwa abarenga kuri ya 20% nibura hakaboneka inkingo zahabwa abagera kuri 60%.

Abandi bazazihabwa mu ba mbere barimo abakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi bikabashyira mu byago byo kwandura iyo ndwara, urugero nk’abashoferi bambukiranya imipaka, abo mu nzego z’umutekano kuko usanga akazi kabo kabahuza n’abantu benshi mu gihe bapima, basaka cyangwa bagenzura imizigo y’abantu.

Dr Ngamije avuga ko uko abakingirwa bazaba benshi ari ko bizafasha mu guhashya icyorezo kuko bizatuma kitabasha gukwirakwira mu bantu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyibanze ku ishusho ya COVID-19 mu Rwanda nyuma y’amezi atandatu n’igice ashize kigaragaye mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije avuga ko urukingo ruzatangira kugera mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa gatatu k’umwaka utaha wa 2021 bitewe n’aho ibikorwa bibanziriza kurushaka no kurwemeza ku rwego mpuzamahanga bigeze.

Hagati aho mu Rwanda ngo harimo gukorwa imyitegura y’uburyo bwo kurwakira, guhugura abakozi, gutegura uburyo bwo kurubika, gutegura uburyo bwo kuzarukwirakwiza mu bigo nderabuzima n’ahandi, nk’uko basanzwe bitegura iyo bagiye kwakira urukingo rushya ruje muri porogaramu y’igihugu yo gukingira.

Ibikorwa byo gushakisha urukingo rwa COVID-19 bigeze he?

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Ngamije yasobanuye ko hari inkingo zigeze ku munani zirimo gukurikiranwa by’umwihariko n’ikigo mpuzamahanga gikurikirana ikwirakwizwa ry’inkingo ku isi cyitwa GAVI.

Yasobanuye ko izo nkingo umunani zigeze ku cyiciro gishimishije mu kunoza no kugera ku gikorwa cyatanga urukingo.

Ebyiri muri izo nkingo zigeze ku cyiciro cyo gutangwa mu bantu. Izo nkingo ebyiri ngo zirimo gusuzumwa mu cyiciro cya nyuma kuko iyo bakora inkingo ngo zisuzumwa mu byiciro bitatu bitandukanye, uhereye ku bushakashatsi bw’ibanze, hagakurikiraho kurugerageza ku nyamaswa, hagakurikiraho gutangira gutanga urwo rukingo ku bantu, ubu rero abarushakisha bakaba bari muri icyo cyiciro cya gatatu cyo kuruha abantu. Abantu ibihumbi 30 bo mu bihugu bitandukanye ngo batangiye guhabwa urwo rukingo.

Ngo habaho no gupima uko umubiri ugenda ugaragaza ubudahangarwa kuri COVID-19. Ibipimo by’ibanze bigaragaza ko izo nkingo ebyiri zifite amahirwe menshi yo gutangwa mu gihe iki cyiciro cya gatatu kizaba kirangiye, nyuma yo kuziha abo bantu ibihumbi 30 no kureba uburyo imibiri yabo yiyubatse ku buryo idashobora guhangarwa na COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko arebye uburyo izo nkingo zigeze ku cyiciro gishimishije ku buryop mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2020 ari ho za raporo za mbere zizatangira gusohoka zigaragaza ibyavuye mu bushakashatsi, no kugaragaza uko izo nkingo ebyiri zihagaze ugereranyije n’esheshatu zisigaye.

Icyo gihe ngo hazakurikiraho kurukora mu buryo butubutse kugira ngo rujye ku isoko, kandi ubwo mbere yaho ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigomba kwemeza ko urwo rukingo rwujuje ibintu bibiri bya ngombwa.

Icya mbere, rugomba kuba rugaragaza ko rutuma umubiri w’umuntu urutewe ugira ubudahangarwa buhagije ku buryo aramutse ahuye na COVID-19 atakwandura ngo arware. Icya kabiri, rugomba kugaragaza ko nta zindi ngaruka rutera umubiri w’umuntu urufashe.

Ibyo bintu bibiri iyo bimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye, nibwo noneho abarukoze batangira kurukora mu buryo butubutse kugira ngo rujye ku isoko.

Minisitiri Ngamije ati “Twebwe turi mu myiteguro nk’ibihugu, mu kumenya amakuru yose y’aho bageze barukora, dufatanyije n’icyo kigo mpuzamahanga gikurikirana iby’inkingo (GAVI).”