Print

Umugabo yakubitiye umugore we mu bukwe bwabo bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2020 Yasuwe: 3340

Uyu mugabo yakubitiye umugeni we mu bukwe bwabo bwabereye ahitwa Novosibirsk bimuviramo urupfu nkuko polisi yabitangaje.

Dolgikh yishe uyu mugore we nyuma y’uko yari amaze kuva muri gereza aho yafunzwe azira kwica umuntu.

Uyu mugore yamwitayeho muri gereza afunguwe bemeranya kubana ariko ku munsi w’ubukwe bwabo yaramukubise bimuviramo urupfu nkuko abashinzwe iperereza babyemeza.

Abatangabuhamya bavuze ko ubushyamirane bwatangiye ubwo uyu mugabo yagiriraga ishyari umushyitsi wari waje mu bukwe bwabo ubwo yaganiraga n’uyu mugeni we birangira amukubise ndetse aramwica.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabwiye uyu mugeni we ko “yitwaye nabi.”

Ushinzwe iperereza witwa Kirill Petrushin yabwiye NGS news agency ati “Yatangiye kumukubita ibipfunsi no kumutera imigeri no kumusohora mu nzu nabi cyane.Yakomeje kumukubitira munzu.

Yamukururaga imisatsi,akamukubita,amusunikira mu muhanda,aho yamukubise umutwe.Abonye ko yamaze gupfa,yamujugunye mu myanda yo hafi aho.”

Abari bitabiriye ubu bukwe ngo bagize ubwoba bwinshi banga kwivanga muri iyi ntambara ahubwo bahita bahamagara inzego zishinzwe umutekano.Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ahita ajyanwa muri kasho.

Undi ukuriye iperereza muri kariya gace aba bari batuyemo yagize ati “Yamukubise igihe kinini ndetse yangiza ibice by’umubiri bituma abaho.Yemeye ibyaha byose akimara gufatwa.

Kubera inzoga nyinshi yari yanyoye,yagize ishyari ryinshi bituma atura umujinya umugore we kugeza amwishe.”

Uyu mugore yari yarizeye uyu mugabo we wari wafunzwe azira kwica umuntu ndetse ngo yavugaga ko azamufasha guhindukira akava mu nzira mbi.


Comments

Joseph 5 October 2020

Mbega umugabo mubi,uyu mudamu arambabaje ukuntu yari yamwitayeho cyane.