Print

Umugore warongowe n’abagabo 2 yahishuye uburyo ari byiza kuruta kurongorwa n’umwe asaba n’abandi kwigaragaza kuko akeneye abandi 2[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 October 2020 Yasuwe: 7907

Brisbanebee yagaragaye yishimye cyane mu ifoto yabo uko ari batatu, we n’abagabo be babiri. Mu nyandiko ye ya tweeter, uyu mugore ubona ko yishimye kubera abagabo be bombi, yanditse avuga ko kubana n’abagabo babiri biruta umwe. Mu magambo ye yagize ati:

“Kurongorwa n’abagabo 2 >>>> kurongorwa 1”.

Inyandiko ya Brisbane wiyemeje kurongorwa n’abagabo babiri akanabihamya yateye abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuyibazaho, kandi yaboneyeho n’umwanya wo kwerekana ko agishakisha, bityo agasaba abandi kwigaragaza kuko akeneye abandi bagabo babiri kugira ngo agire bane.

Aha benshi bagiye bibaza byinshi kuri iyi Couple,harimo niba aba bagabo bombi batajya bafuhirana cyangwa ngo babe bagirana amakimbirane atandukanye bitewe n’uyu mugore,gusa we yemeje ko babana neza ndetse mu bwumvikane.