Print

Manchester United yaguze abakinnyi 4 barimo na rutahizamu Edinson Cavani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2020 Yasuwe: 2605

Uretse uyu rutahizamu,United yasinyishije abandi bakinnyi 2 barimo Amad Diallo w’imyaka 18 wakinaga mu ikipe ya Atalanta aca ku ruhande.

Uyu mukinnyi Diallo bivugwa ko azagera muri Manchester United muri mutarama umwaka utaha nyuma yo gukora ibizamini by’ubuzima no kubona uruhushya rwo gukina mu Bwongereza.

Undi mukinnyi United yaguze ni myugariro Alex Telles ukomoka mu gihugu cya Brazil, yakuye mu ikipe ya FC Porto kuri miliyoni 15.4 z’amapawundi.

Uyu myugariro uca ku ruhande rw’ibumoso,yabaye umukinnyi wa 2 waguzwe na Manchester United nyuma ya Donny Van de Beek wari waguzwe mbere.

Uyu musore w’imyaka 27 yakoze ikizamini ku munsi w’ejo ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yasinyiye Manchester United.

Ole Gunnar Solskjaer yahisemo uyu myugariro nyuma yo gutsindira FC Porto ibitego 13 n’imipira ivamo ibitego 12 akaba aje kunganira Luke Shaw.Yasinye amasezerano azageza muri 2025.

Ku rundi ruhande,Edinson Cavani yasinye amasezerano y’imyaka 2 aho azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 210 by’amapawundi ku cyumweru.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe,Cavani ntabwo arakandagira mu kibuga ariko yahisemo kwerekeza muri United kongerera ubunararibonye ubusatirizi bwayo bugizwe na Marcus Rashford, Anthony Martial na Mason Greenwood.

Uyu rutahizamu yari amaze imyaka 7 muri PSG yagezemo avuye mu Butaliyani mu makipe nka Napoli na Palermo.

Uyu rutahizamu avuye muri PSG ahubatse izina kuko yayitsindiye ibitego 197 mu mikino 276 yose yakinnye ndetse ayihesha ibikombe byinshi cyane.

United yatsinze amakipe arimo Leeds United na Benfica zifuzaga uyu munya Uruguay ndetse byigeze bivugwa ko na Real Madrid yamwifuje.

Edinson Cavani akimara kugera muri United,yagize ati “Naganiriye n’umutoza wanjye bimpa icyizere gikomeye cyo kwambara uyu mwambaro mwiza.”

Manchester United nubwo yaguze aba bakinnyi bose,yamaze kurekura myugariro Chris Smalling werekeje muri AS Roma.

Umukinnyi wa nyuma Manchester United yasinyishije ni Facundo Pellistri wakinaga mu ikipe ya Penarol wifuzwaga n’amakipe arimo Lyon,Manchester City, Newcastle, Real Madrid na Barcelona.



Diallo na Telles bamaze kwerekeza muri United