Print

Abantu 400 bapimwe Covid-19 ku nsengero no muri Car free day nta n’umwe wanduye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2020 Yasuwe: 587

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,RBC yatangaje ko abantu bose bapimwe ku cyumweru uko ari 400 nta n’umwe wanduye Coronavirus.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yasoje igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 mu bantu bitabiriye amasengesho muri kiriziya n’insengero, ndetse n’abazindukiye muri siporo rusange mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Icyo gikorwa cyasoje hafashwe ibipimo 400 muri kiriziya n’insengero eshatu z’i Kigali (Cathédrale St Michel, EAR Remera & ERC Masoro) no kuri site 3 z’ahakorerwaga Siporo rusange izwi nka “CarFreeDay” (KBC/KH, IPRC Kicukiro & Car Free Zone).

Umuyobozi wa RBC Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye itangazamakuru ko gufata ibipimo muri ubwo buryo butunguranye ari ingenzi, kugira ngo hamenyekane imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu baturage n’uko gihagaze muri rusange.

Amakuru yavuye muri ubu bushakashatsi ashobora gutuma inzego z’ubuzima zifata ibyemezo bikwiriye bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Abapimweku cyumweru bagendaga batoranywa mu buryo bwo gutomboza ku buryo ibisubizo by’ibipimo byafashwe nta gushidikanya ko bigaragaza uko ubwandu buhagaze muri rusange.

Gahunda yo gufata ibipimo ku Cyumweru yaje ikurikiye indi iherutse gukorerwa mu mihanda ya Kigali ndetse no mu marembo yayo, hafashwe ibipimo bisaga 2000 abatahuwe muri byo bafite ubwandu babaye babiri gusa.


Comments

6 October 2020

Ni byizaaaaa