Print

Startimes izerekana imikino izahuza ibihugu bikomeye I burayi muri UEFA Nations League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2020 Yasuwe: 1104

Urebye ku mikino iteganyijwe ku munsi wa 03 n’uwa kane w’iki gikombe,wabona ko UEFA yageze ku ntego zayo kuko ibihugu bikomeye bizesurana kakahava.
Ku cyumweru,amakipe 2 akomeye mu itsinda rya 03 ariyo Ubufaransa na Portugal, azesurana kuri Stade de France I Saint-Denis.

Ibi bihugu byombi hamwe n’Ububiligi nibyo byatangiranye intsinzi mu mikino 2 bimaze gukina muri Nations League A ariko ikipe imwe gusa niyo igomba kugera mu kiciro cya nyuma cy’iyi mikino bityo bizaba ari umuriro hagati yaya makipe yombi.

Nyuma y’iminsi 3,Ubufaransa buzahita Les Bleus’ izerekeza i Zagreb gukina na Croatia bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2018, u Bufaransa bugatsinda ibitego 4-2.

Paul Pogba ukinira Manchester United wasibye umukino ufungura iri rushanwa kubera Covid-19,yongeye guhamagarwa n’umutoza we Didier Deschamps,nyuma yo gukira imvune.

Amakuru meza ku mutoza wa Croatia, Zlatko Dalić, ni uko ubuyobozi bwemeye ko hagendewe ku mabwiriza ya UEFA, hashobora kwemerwa abafana batarenze 30% by’abasanzwe bakirwa muri Stade Maksimir yo mu Mujyi wa Zagreb.

Kuba abafana b’ikipe yasuye batemerewe kujya ku mikino yo hanze, Kapiteni wa Croatia, Luka Modrić, na bagenzi be bazaba bizeye gushyigikirwa n’abafana babo ndetse bagomba kuzatsinda uyu mukino kugira ngo babone amahirwe yo kuzakomeza.

Ntabwo mu itsinda rya 3 ariho hari imikino izakurura abafana gusa,kuko mu itsinda rya 2 ikipe y’Ububiligi izesurana n’Ubwongereza.

Nk’uko bimeze ku Bufaransa na Croatia, uyu mukino uzabera kuri Stade Wembley ugiye guhuza amakipe yahuriye mu Gikombe cy’Isi, aho Les Diables Rouges y’u Bubiligi yatsinze ikipe y’umutoza Gareth Southgate ibitego 2-0 bahataniye umwanya wa gatatu.

Southgate yahamagaye abakinnyi batatu bashya barimo umukinnyi ukiri muto wa Arsenal, Bukayo Saka, wanze gukinira Nigeria kugira ngo yitangire Ubwongereza.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi bakina imyanya myinshi, aho ashobora gukina ku ruhande rw’ibumoso inyuma cyangwa akifashishwa mu busatirizi.

Umutoza Southgate yagize ati “N’umwanya mu kibuga dukeneyeho umukinnyi wihariye.Ashobora gukina imyanya myinshi kandi neza.

Umutoza w’u Bubiligi, Roberto Martinez, yitabaje ikipe ikomeye izakina n’u Bwongereza na Iceland, ariko haracyari gushidikanya kuri Eden Hazard utarakira neza imvune yatumye adakinira Real Madrid mu mpera z’icyumweru.

Ariko kuba afite rutahizamu wa Inter Milan, Romelu Lukaku, uri mu bihe byiza,biramuha amahirwe yo kuzitwara neza i Wembley.

Umukino utegerejwe cyane mu itsinda rya mbere uzahuza u Buholandi n’u Butaliyani tariki ya 14 Ukwakira.

Ku mutoza Frank de Boer,uyu mukino uzabera I Bergamo n’uwo azahura na Bosnia and Herzegovina mbere ho iminsi itatu niyo izaba ari iya mbere nk’umutoza w’ikipe y’igihugu kuko yahawe akazi mu kwezi gushize ngo asimbure Ronald Koeman wagiye gutoza FC Barcelone.

Kubera iyi mikino ikomeye, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazishimira kuyireba ku mateleviziyo yabo iri kuba mu mashusho meza ya HD kuri StarTimes.