Print

Matthew Tyler yakatiwe gufungwa imyaka 600 azira gusambanya abana

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2020 Yasuwe: 1215

Umucamanza Scott Coogle yakatiye Matthew Tyler iki gihano cyatangaza ucyumvise wese nyuma y’uko nyir’ubwite yiyemereye icyaha.

FBI ivuga ko n’ubwo bidashoboka ko umuntu amara imyaka 600 muri gereza ariko bitakuraho ko igihe ibyaha wakoze bihwanye n’icyo gihano nta kabuza uba ugomba kugikatirwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Matthew Tyler yasambanyirizaga abana b’imyaka iri hagati 4-6 mu nzu yari atuyemo mu gace ka Cottondole.

Ibi bikorwa by’uyu mugabo bikanemezwa n’uko bamusanganye amashusho (Videos) arenga 102 y’ibikorwa by’urukozasoni yakoreraga abo bana mu bihe bitandukanye hagati ya 2016 na 2019.