Print

Yarohamye mu mugezi yashakaga gukuramo inoti ya $20 yari atayemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 1391

Tamba Lamine yacururizaga mu muhanda, aba bazwi nk’abazunguzayi.

Yashoboye gutora ayo mafaranga ye ndetse yereka iyo noti abari bamushungereye, ariko ahita arohama arapfa, nkuko umuvugizi wa polisi yabivuze.

Bwana Lamine yari arimo kugenda n’amaguru kuri iryo teme ari kumwe n’inshuti ye ubwo iyo noti yatakaraga.

Yumvise ko agomba gutora iyo noti ye kuko yari guhaho inshuti ye umugabane wayo ungana n’amadolari atanu (arenga gato 4,700Frw).

Bwana Carter yongeyeho ko abo bombi hari ibicuruzwa bari bagurishirije hamwe.

Amadolari y’Amerika arakoreshwa cyane mu bucuruzi hamwe n’amadolari ya Liberia, muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyashinzwe n’abahoze ari abacakara muri Amerika no muri Caraïbe.

Idolari ry’Amerika rifite agaciro cyane muri Liberia. Rimwe rivunja agera hafi ku madolari 200 ya Liberia.

Mu gihe idolari rya Liberia rikomeje guta agaciro, abaturage ba Liberia bafite amadolari y’Amerika bayakomeyeho, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Jonathan Paye-Layleh uri i Monrovia.

Bwana Carter yavuze ko umurambo wa Bwana Lamine utaraboneka.

Yarohamye mu mugezi wa Mesurado unyura hagati ya Monrovia n’akarere kahariwe inganda (amahinguriro mu Kirundi) ka Bushrod Island.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abari bashungereye Bwana Lamine bacyetse ko nta kibazo afite ubwo yatoraga iyo noti mu mazi akayibereka, ariko ahita azimira ntiyongera kugaragara.

Kurohama muri uwo mugezi ni ibintu by’imbonekarimwe cyane, ndetse urupfu rwa Bwana Lamine rwashavuje benshi, nkuko umunyamakuru wacu uri yo abivuga.

BBC