Print

Rayon Sports yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 24 izakoresha barimo Sugira na Bashunga [URUTONDE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 3115

Nubwo Rayon Sports itaratangira imyitozo cyangwa ngo ipimishe abakinnyi bayo,yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 24 b’agateganyo izakoresha mu mwaka w’imikino utaha barimo Bashunga Abouba wayisinyiye mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere gua ategereje ITC ye igomba kuva muri Buildcon FC yo muri Zambia yakiniraga umwaka ushize.

Mu Kwezi gushize nibwo Bashunga Abouba wari umaze umwaka umwe akina muri Buildcon FC yo muri Zambia, yasinye imyaka ibiri muri Mukura Victory Sports.

Gusinya kwa Bashunga kwemejwe n’ubuyobozi bwa Mukura VS gusa yayiteye umugongo agaruka muri Rayon Sports.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia.

Abandi bakinnyi batavugwaho rumwe ni umunyezamu Kwizera Olivier Gasogi United ivuga ko ari uwayo mu gihe Sugira Ernest nawe ari kuri uru rutonde nubwo byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Police FC.

Muri Nyakanga uyu mwaka,nibwo byavuzwe ko Sugira Ernest wari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, yamaze gusinyira iyi kipe ikunzwe mu Rwanda amasezerano y’umwaka umwe wiyongeraho undi yari afitiye APR FC ziba imyaka 2.

Nubwo impande zombi zitabyemeje,amakuru yakomeje kwemeza ko Sugira Ernest adashaka kuguma muri iyi kipe kubera amafaranga yari imurimo.

Rayon Sports irateganya gukoresha abakinnyi 26 mu mwaka utaha w’imikino, aho muri 43 basizwe na Komite ya Munyakazi Sadate, hazasigaramo 21 gusa.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Murenzi Abdallah yavuze ko mu bakinnyi batanu bashya bagomba kugura, hamaze kuboneka umwe [Niyigena Clément wavuye muri Marines] mu gihe abandi bane basigaye bazava hanze.

Ati “Mu bakinnyi 43 harimo 10 bato, abo tuzabagumana kuko ni amizero ya Rayon Sports. Muri 33 basigaye, umutoza yatweretse ko azakeneramo 21, ubwo ni ukuvuga ko harimo 12 tugomba kureka bakajya gushaka ahandi bakina, nabo ntabwo bakwifuza kwicara.”

“Muri 21 basigaye, yaratubwiye ngo twongeremo abandi batanu ku buryo tugira ikipe ishobora guhangana. Umwe mwaramubonye, myugariro mwiza twakuye muri Marines FC, hari n’abandi bakinnyi batatu yatweretse. Akeneye umukinnyi umwe wo hagati cyangwa se babiri na ba rutahizamu babiri.”

Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon Sports ikeneye miliyoni 110 Frw kugira ngo ibashe kugura abakinnyi, kwishyura ibirarane by’abakinnyi no gutangira umwiherero utegura umwaka utaha w’imikino.