Print

Edinson Cavani yahishuye ukuntu umukunzi we yari agiye gutuma asezera ku mupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 1455

Uyu rutahizamu wasinyiye United kuwa Mbere,yavuze ko mu mezi make ashize yari agiye kureka umupira w’amaguru kubera ko “Umuryango we uza imbere y’ibindi byose.”

Cavani yagize ati “Nibyo natekereje kureka umupira w’amaguru.Twahuye n’ibibazo bya Coronavirus mu muryango wanjye n’umukunzi wanjye.”

Cavani w’imyaka 33 yasinyiye Manchester United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa,aho azajya ahembwa ibihumbi 200 by’amapawundi buri cyumweru.

Umukunzi wa Cavani, Jocelyn Burgardt yanduye Coronavirus muri Kamena uyu mwaka,ubwo uyu rutahizamu yari amaze kurekurwa na PSG.

Cavani yabwiye Radio yo muri Argentina ati “Ukuri n’uko byari bibi cyane kubera ubwoba bwinshi twari dufite.Imana ishimwe ko twabashije gukira,tukamererwa neza none uyu munsi tukaba turi aha.

Nibyo natekereje guhagarika umupira w’amaguru kugira ngo ngume kure mu cyaro,ubuzima bwanjye mbuharire kuhaba.Ni ibisanzwe ko ubwoba buganza umuntu.Za shampiyona zaratangiye ntangira kwifuza kubona ikipe.”

Kuva mu kwezi kwa Werurwe,Cavani ntabwo arakandagira mu kibuga ariko yahisemo kwerekeza muri United kongerera ubunararibonye ubusatirizi bwayo bugizwe na Marcus Rashford, Anthony Martial na Mason Greenwood.

Uyu rutahizamu yari amaze imyaka 7 muri PSG yagezemo avuye mu Butaliyani mu makipe nka Napoli na Palermo.

Uyu rutahizamu avuye muri PSG ahubatse izina kuko yayitsindiye ibitego 197 mu mikino 276 yose yakinnye ndetse ayihesha ibikombe byinshi cyane.