Print

Monnet Paquet yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI [URUTONDE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 2155

Mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura umukino wa Cap Verde barimo Kevin Monnet Paquet ukinira ikipe ya Sainte Etienne mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Mu bandi bakinnyi Mashami yahamagaye bwa mbere harimo Rubanguka Steve ukinira ikipe ya A.E Karaiskakis yo mu Bugereki.

Cape Verde izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu uteganyijwe ku wa 9 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu,Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko umwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi uzatangira ku wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2020 ukazabera i Nyamata kuri La palisse Hotel.

Umutoza Mashami Vincent yatinze guhamagara ikipe y’igihugu kubera ko nta mafaranga Minisports yari ifite yo gutegura ikipe y’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko nubwo amikoro yaba adahagije ariko icyangomba ari ugutegura ikipe ishobora guhangana.

Ati “Ibice byose by’ubuzima byagizweho ingaruka na COVID-19, ntabwo rero siporo ariyo yasigaye inyuma cyangwa se Minisiteri ya Siporo yaba itarakozweho, ariko icyo tugomba kureba ni uburyo ikipe y’Igihugu yakwitegura kandi igahagararira igihugu mu buryo bwiza ku buryo igomba guhangana n’andi makipe tuzakina.”

“Guhamagara abakinnyi ni FERWAFA igomba kubahamagara, ariko kugira ngo bahamagarwe hari ibigomba kubanza gutegurwa mu mikoranire ya Minisiteri na FERWAFA.”

“Hari ingamba zo kwirinda kugira ngo abazajya gukina bazabe bafite ubuzima bwiza, ikindi kandi harimo no kureba aho bazajya gukina niba bazaba bafite ubwo buzima bwiza kugira ngo batazigira ikibazo mu nzira cyangwa aho bazaba bagiye gukinira. Ibyo ni ibyari birimo birakorwa.”

Amavubi arasabwa kwitwara neza mu mikino isigaye kugira ngo abashe kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika iherukamo muri 2004.