Print

Perezida Kagame yitabiriye inama yatumiwemo na Felix Tshisekedi itabonetsemo Perezida Ndayishimiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 1853

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba yo kwirinda COVID-19 cyane ko muri iki gihe abaperezida batemeye guhura.

Perezida Kagame yayitabiriye ari kumwe na João Lourenço wa Angola na Yoweri Museveni wa Uganda ariko Perezida Ndayishimiye Evariste w’U Burundi nyiyigeze yitabira.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako, yabwiye Ikinyamakuru Iwacu Burundi ko Umukuru w’Igihugu atitabiriye ubwo butumire bwo kuganira na bagenzi be.

Ati "Iyo u Burundi buba buzayitabira twari kuba twarabivuze.’’

Iyi nama yabaye nyuma y’uko yaherukaga gusubikwa ubugira kabiri kubera impamvu zari zatanzwe ku isonga hari icyorezo cya COVID-19.

Inama ya mbere yagombaga kuba kuwa 13 Nzeri 2020,ariko abayobozi b’ibihugu ntibabonetse.

Indi nama ya kabiri yari iteganyijwe tariki ya 20/09/2020 i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko nayo yongeye gusubikwa.

Iyi nama yatumijwe na perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, atumira abakuru b’ibi bihugu byo mu karere hagamijwe kwiga ku mubano w’ibi bihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu ndetse no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya coronavirus.