Print

Menya icyateye Alvaro na Neymar gushyamirana bikaviramo Neymar ikarita itukura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2020 Yasuwe: 2195

Alvaro Gonzalez ashimangira ko uyu rutahizamu wa PSG Neymar, nta cyubahiro akwiye nyuma yo kumubwira ko ibyo akorera mu mwaka wose, we abibona mu munsi umwe gusa, byatumye bashyamirana Neymar ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga mu mukino wabahuje mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Icyo gihe PSG yatunguwe no gutsindwa na Marseille 1-0 cyatsinzwe na Florian Thauvin, mu mukino wabaye ku itariki ya 13 Nzeri 2020, warangiye abakinnyi batanu bahawe amakarita atukura basohoka mu kibuga.

Jordan Amavi na Dario Benedetto ba Marseille ni bo basohowe mu kibuga, mu gihe ku ruhande rwa PSG, Layvin Kurzawa, Leandro Paredes na Neymar aribo basohowe mu kibuga.

Nyuma y’umukino Neymar na Gonzalez nibo bagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, aho Neymar yashinje uyu myugariro irondaruhu, aho avuze ko yamwise inkende akanamutuka ibiteye isoni.

Byavuzwe ko muri uyu mukino Neymar nawe yakoreye irondaruhu Hiroki Sakai ukinira Marseille, gusa we na Gonzalez nta bihano bihambaye bafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa. Aganira na Onda Cero Gonzalez yagize ati

Neymar yambwiye ko ibyo mbona mu mwaka wose, we abibona umunsi umwe gusa, ibyo yavuze nibyo. Gusa namubwiye ko nyuzwe n’umushahara wanjye. Muri uriya mukino ntabwo Neymar yari afite umusaruro mwiza, ahubwo yarashondanaga cyane.

Gonzalez yahakanye yivuye inyuma iby’irondaruhu bivugwa ko yabwiye Neymar, nubwo byamugizeho ingaruka mu buryo butandukanye. Yagize ati:

Nta jambo na rimwe ry’irondaruhu nigeze mbwira Neymar, Sinakora ikosa nk’iryo, Nta kintu nakimwe mbona Neymar akwiye, haba icyubahiro cyangwa ikindi. Nari ndi hejuru kurusha Neymar kuri uriya mukino, yabuze icyo afata n’icyo areka ahitamo kwanduranya.

Nyuma y’umukino Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryahanishije Neymar kumara imikino ibiri atagaragara mu kibuga hakiyongeraho n’undi mukino w’ikarita itukura yose hamwe iba imikino itatu.



Alvaro Gonzalez ati nta cyubahiro Neymar akwiye! Yambwiye ko ibyo nkorera umwaka wose abibona mu munsi umwe gusa.


Comments

Hagenimana ronaldo 8 October 2020

Yego koko ariko byagenze neymaryaba afite ikosa gikomeye koko abaakwiye kubaha abandi mbereyuko bamwubaha.