Print

Mohamed Salah yashimiwe cyane ubutwari yagize bwo gutabara umugabo utagira aho aba yabonye ahohoterwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 7554

Mu mpera z’ukwezi gushize,Mohamed Salah yanyuze kuri imwe muri station za Peterol mu mujyi wa Liverpool,aho yabonye umugabo witwa David Craig,utagira aho aba ari guhohoterwa n’abantu.

Salah ntiyishimiye ibyakorerwaga uyu mugabo niko gusohoka mu modoka ye,abwira abahohoteraga uyu mugabo ko isi idasakaye nabo bashobora kwisanga bameze nk’uyu mugabo.Yakoze mu mufuka amuha amafaranga arigendera.

Iki gikorwa cyafashwe na CCTV,cyatumye benshi bishimira umutima mwiza wa Salah ariko kinatuma uyu mugabo utagira aho aba amenyekana cyane mu binyamakuru.

Mu kiganiro David Craig yahaye The Sun yagize ati “Mo Salah afite umutima mwiza uhwanye n’ubuhanga aba afite mu kibuga.Yumvise uko abantu bantukaga,ahita aza arababwira ati “Namwe mushobora kuba nkawe mu myaka mike.

Nabonye ko ntari kurota ubwo Mo yampaga amapawundi 100.N’umunyabigwi wuzuye.Salah yabonye abantu 2 bantuka,banyita amazina bashaka niko kumbaza impamvu nsabiriza,ansaba gushaka akazi.Mo n’intwari kuri njye ndashaka kumushimira.”

Muri iryo joro yatabayemo uyu mugabo utagira aho aba,Mo Salah yakinnye iminota 90 mu mukino batsinzemo Arsenal ibitego 3-1 muri Premier League.

Si ubwa mbere Mo Salah afashije abantu kuko yubatse ibitaro n’ishuri mu gihugu cye cy’amavuko cya Misiri.

Mu mikino 4 Mo Salah amaze gukina muri Premier League 2020/2021,amaze gutsinda ibitego 5.