Print

Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos bamaze kwiyunga nyuma y’imyaka 2 batavugana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2020 Yasuwe: 2182

Aba bakinnyi b’ibihangange,bivugwa ko bashyize inyuma ibibatandukanye bimika ibibahuza nyuma y’aho bashwanye biturutse kuri Ballon d’Or ya 2018 yahawe Luka Modric kandi Ronaldo yari yakoze ibikorwa bigaragara kumurusha.

Nyuma y’imyaka 9 aba bakinnyi babanye neza muri Real Madrid,Marca yavuze ko umubano wa Ramos na Ronaldo wajemo agatotsi nyuma y’uko uyu munya Portugal yerekeje muri Juventus.

Gushwana kw’aba bakinnyi b’abahanga kwaturutse ku byo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kubura Ballon d’Or ya 2018 yahawe Luka Modric.

Mu ijoro ryakeye,Sergio Ramos yashyize hanze ifoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru aari kumwe na Cristiano Ronaldo na Pepe bahoze bakinana ndetse afashe umupira wa Ronaldo.

Yahise yandikaho ati “Turacyari kumwe….ibyiza biri imbere !nishimiye kongera guhura namwe nshuti.”

Aba bakinnyi bose bari bafatanye ku ntugu bigaragaza ko bongeye kubaka ikiraro kibahuza cyari cyarasenyutse mu minsi yashize.

Nyuma yo kubura Ballon d’Or ya 06 yari yiteze cyane,Cristiano Ronaldo yabwiye ibinyamakuru byo mu Butaliyani ati “Nibyo koko ndababaye ariko ubuzima burakomeza kandi ngiye gukomeza gukora cyane.

Mu kibuga nakoze byose kugira ngo ntware Ballon d’Or,imibare ntabwo ibeshya.Ntabwo nakomeza kubabara,mfite umuryango mwiza n’inshuti kandi nkina muri imwe mu makipe ya mbere ku isi.

Nshimiye Luka Modric watwaye igihembo ariko umwaka utaha tuzongera guhura kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngitware.”

Bwari ubwa mbere Ronaldo ahuye na Ramos nyuma yo kuva muri Real Madrid ndetse aba bombi bahise barangiza ibibazo byabaye hagati yabo mu minsi yashize.