Print

APR FC niyo kipe narotaga kuzakinamo-Bizimana Yannick

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2020 Yasuwe: 1249

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa Kane, Yannick akaba yatuviriye imuzi ubuzima bwo mu ikipe nshya ndetse n’uko abayeho mu mwiherero hamwe na bagenzi be i Shyorongi.

Yagize ati: ”Ndiyumva neza hano mu mwiherero nta kibazo mfite kuko APR FC ni ikipe nkuru mu Rwanda kandi ni ikipe nziza ibayeho neza bagerageza kuduha buri kimwe ahubwo tukaba dufite amatsiko yo gutangira shampiyona, abakinnyi banyakiriye neza cyane kuko abenshi muri bo bari basanzwe ari inshuti zanjye nka Lague, Djabel, Mugunga, Nshuti n’abandi harimo na bamwe mu bashya twazanye twari dusanzwe tuziranye byamfashije cyane koroherwa no kwiyumva mu ikipe muri rusange.

Mu minsi mike nyimazemo, APR FC ni ikipe yita ku bakinnyi bayo cyane, yaba abayobozi badusura kenshi bakatuganiriza batwumvisha intego z’ikipe, bakaguhamagara kuri telefoni bakubaza uko ubayeho niba ufite ikibazo ngo bagufashe kugikemura kuko hari igihe watinya guhita ubabwira bitewe n’urwego bariho ariko bo barakwisangira hasi mukaganira kugira ngo ukore imyitozo ushyize umutima hamwe n’igihe cy’amarushanwa nigitangira uzajye mu kibuga igisigaye ari ugutanga ibyo ufite byose, umukinnyi wese aba yifuza kubaho gutya, nanjye iyi niyo kipe narotaga kuzakinamo.”

Yannick nk’umwe mu bakinnyi batandatu bashya APR FC yongereyemo nyuma ya shampiyona y’umwaka ushize, hari uburyo asobanura imyitozo akomeje gukora itegura umwaka utaha w’imikino ahereye ku mutoza mukuru Adil Mohammed Erradi.

Yagize ati: ”Mu minsi mike tumaranye nasanze ari umutoza mwiza cyane, uzi gutoza ku rwego rwo hejuru nkurukije n’abandi bantoje, itandukaniro kurisobanura biroroshye imyitozo y’aba batoza ihinduka buri munsi kandi ugasanga iragutegura gushaka igisubizo mu gihe cyose waba ugezemo, hano badutoza gukina mu buryo bwinshi butandukanye, agusobanurira ibintu bikomeye mu buryo bworoshye ukabyumva neza bikakorohera kubishyira mu bikorwa. Ibikoresho birahari kandi byiza bidufasha mu myitozo itandukanye.”

”Tugiye hanze y’ikibuga ni umutoza ukunda abakinnyi be cyane, agerageza kubitaho uko bishoboka kose, batabonye ibisabwa byose arahinduka mu maso ukabibona na none iyo mwishimye nawe yishimana namwe. Ni nk’umubyeyi wacu hano, umuntu ukwitaho gutya nawe wiyemeza kumuvunikira kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kumwitura.”

Bizimana Yannick arizeza abafana ibyishimo.

”Abafana bitege ibyishimo umwaka utaha kuko tuzagera kuri byinshi kurusha ibyo bari basanzwe bamenyereye, ukuntu tumaze iminsi dukora dufite imbaraga nyinshi n’imyitozo myiza abatoza baduha bizajya kugera igihe cy’amarushanwa turi ku rwego rwo hejuru. Ibintu byose biva mu myiteguro, iyo mu myiteguro bimeze neza ufite abatoza bagutyaje gutya n’abayobozi baguhaye ibyo ukeneye byose ikiba gisigaye ni ugutanga ibyishimo kandi bitege ko bizaboneka ku bwinshi.”

Rutahizamu Bizimana Yannick w’imyaka 22 yakuriye muri Giticyinyoni FC mu cyiciro cya kabiri, aho yavuye muri 2017 yerekeza muri AS Muhanga yabashije gufasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse ayikinamo imyaka ibiri akomereza muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe wa 2019-20 ari hano yavuye yambara umukara n’umweru Tariki ya 19 Nyakanga 2020.

Source: APR FC