Print

Abantu 134 bakize Covid-19 mu Rwanda,handura abandi 02

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2020 Yasuwe: 1473

Uyu munsi kandi hakize abantu 134. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,542.Abakirwaye: 1,314. Abamaze gupfa baracyari 29.Inkuru y’uwahitanwe na Covid-19 mu Rwanda iheruka kuwa 25/9/2020.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko umubare w’ abandura ugenda ugabanuka muri iyi minsi, cyakora igasaba abanyarwanda kutirara.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko bamaze gufata ibipimo birenga ibihumbi 510, umujyi wa Kigali ukaba ari wo waragaragayemo abarwayi benshi batahuwe ahahurira abantu benshi nko ku masoko ndetse no ku kibuga cy’indege.

Kuri ubu ibikorwa byinshi by’ubukungu byongeye gufungurwa mu Rwanda, ndetse n’amashuri akaba agomba kongera gutangira muri uku kwezi hagati.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko umubare w’abandura bashya ugenda ugabanuka ndetse hakaba hamaze gufatwa icyemezo cyo gufunga ibigo byinshi byavuraga abanduye COVID 19 byari byarakwijwe hirya no hino mu gihugu.

Kuri ubu hasigaye ibigo biri ku bitaro by’urwego rw’intara, cyakora umujyi wa Kigali wo wagumanye ibigo bitanu bikurikirana kandi bikavura abanduye virusi ya COVID-19.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko icyemezo cyo kugabanya ibi bigo cyatewe n’uko ubwandu bugenda bugabanuka.

Ivuga kandi ko buri wese wanduye atari ko aba akenewe kwitabwaho byihariye kwa muganga.

Abantu batarembye ariko bigaragara ko banduye basabwe kujya baguma mu ngo zabo akaba ari ho bakurikiranirwa mu gihe bari munsi y’imyaka 65 .

Aba bantu kandi bagomba kuba bagaragaza ubushobozi bw’uko bafite ahantu hisanzuye habemerera kwishyira mu kato badahura n’abandi bo mu muryango, kandi bagaragaza ubushobozi bwo kwiyitaho cyane cyane mu rwego rw’isuku n’ifunguro.

Kuri ubu ibikorwa byinshi bimaze kongera gukomorerwa. Amashuri ya Kaminuza azongera gufungurwa muri uku kwezi kwa 10 akurikirwe n’ayisumbuye mu kwezi gutaha.

Imikino myinshi yemerewe kongera gusubukurwa.

Kugeza ubu ariko ahantu hagenewe imyidagaduro ndetse n’amazu y’ubunywero byo biracyafunze.