Print

Karasira Aimable yemeye gushyingiranwa n’umukobwa uba USA umumereye nabi mu rukundo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2020 Yasuwe: 9914

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ariko ubu akaba yarirukanywe, avuga ko hari umukobwa w’Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateganya gukora ubukwe, akanashimangira ko amukunda cyane kuburyo amuha umwanya n’abari mu Rwanda batakwemera kumuha.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Karasira Aimable yavuze ko uwo mukunzi we uba muri Amerika ari we ushyira imbaraga cyane mu kuba bashakana bagakora ubukwe mu gihe cya vuba.

Yagize ati : "Nibampa pasiporo nzajya kubana n’umukobwa wo hanze. Twarambagizanyije kuri internet, ariko ndamwizeye mbona ari we ubishyiramo ingufu cyane... Amba hafi rwose arakomeje, noneho kubera ko abo mu Rwanda ntawumvugisha, urumva ni ugufatirana uri kwemera."

Yakomeje agira ati : "Turaganira ariko duhuje byinshi, ibyo numva ntazi ndabimubwira akanyunganira... Antesha umwanya buri gihe aba ambwira utugambo twinshi buri kanya buri kanya, kandi ari muri Amerika, noneho natekereza ko baba bafite ibindi bakora ariko buri gihe nimugoroba, buri gitondo kuburyo telefone ye yirirwa impamagara waramutse ute ? Amakuru yawe ?... Ngahita mvuga nti uyu muntu anshyizeho umutima kabisa."

Mu minsi yashize,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amashusho agaragaza Karasira Aimable avuga ko atashyingiranwa n’umunyarwanda kuko atifuza kubyarana n’umunyarwandakazi kimwe no kubyara umwana w’umunyarwanda.

Karasira yagize ati "...Njyewe nari gushaka umugore utari umunyarwanda, ntabwo nabyara umwana w’umunyarwanda first of all, ubuzima ni bubi mu Rwanda icyo ni cyo cya mbere, icya Kabiri ntabwo nabyarana umwana n’Umunyarwanda, nshaka ko amaraso y’ubunyarwanda yagenda amvamo bikarangira".

Muri Kanama 2020,Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.