Print

Padiri yafashwe ari gusambanyiriza abagore 2 kuri Alitari barimo ukina filimi z’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2020 Yasuwe: 7726

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mupadiri yafashwe ari gusambanyiriza aba bagore kuri alitari Muri kiliziya yitwa Saints Peter and Paul.

Umutangabuhamya yavuze ko Mindy Dixon w’imyaka 41 na Melissa Cheng w’imyaka 23,aribo basambanaga n’uyu mupadiri wari wambaye ubusa igice kimwe.Aba bose batawe muri yombi ndetse ubu barafunzwe ndetse biravugwa ko aba bose bazakatirwa igifungo cy’imyaka 3 nibahamwa n’icyaha.

Impapuro zashyikirijwe urukiko na Polisi ya Pearl River zivuga ko uyu mupadiri yafashwe asambanya aba bakobwa bombi kuwa 30 Nzeri 2020 saa tanu.

Umwe mu bakobwa basambanaga na padiri witwa Dixon asanzwe akina filimi z’urukozasoni.

Dixon na Cheng ngo bari bambaye inkweto ndende mu gihe uyu mupadiri yabasambanyaga afashe n’igikinisho bifashisha mu gutera akabariro.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yinjiye muri uru rusengero kubera amatsiko yari afite kuko amatara yarimo kwaka mu gihe kitateganyijwe,abona uyu mupadiri amereye nabi aba bagore niko gufata amashusho na telefoni ye ndetse ahita ahamagara polisi.

Dixon, Cheng, na Clark bashinjwa gusambanira kuri alitari banari kwifata amashusho bakoresheje tripord.

Polisi igeze muri iyi kiliziya yarebye amashusho yafashwe bahita bafunga aba bantu 3
Polisi yagize iti “Ibikorwa by’urukozasoni byakorerwaga kuri Alitari byagaragariye n’abari mu muhanda.”

Ikinyamakuru Nola.com cyavuze ko uyu mugore Dixon yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze,umunsi umwe mbere y’uko ibi biba ko agiye guhura n’undi mukobwa w’indaya bakangiza inzu y’imana.

Uyu mupadiri yahise ahagarikwa ku nshingano ze z’ubupadiri nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi asambana.