Print

Ikipe ikomeye mu Bwongereza yahishuye ko yiteguye gusinyisha Messi mu mpeshyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 2468

Iyi kipe yari ku isonga mu gushaka Messi mu isoko riheruka gufungwa,yatangaje ko yiteguye gukomereza aho yari igeze muri Kamena 2021,ikegukana uyu rutahizamu uhiga abandi ku isi.

Umwe mu bayobozi ba City witwa Omar Berrada yatangaje ko biteguye bihagije kuzasinyisha Messi mu mpeshyi itaha ndetse banafite amahirwe kurusha andi makipe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 naramuka atongeye amasezerano mashya muri FC Barcelona,amakipe azamurwanira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Bwana Berrada yabwiye Manchester Evening News ko biteguye kuzumvikana na Messi mu mpeshyi akabakinira.

Ati “N’umukinnyi ufite impano itangaje,n’umukinnyi wahindura byinshi muri buri kipe ku isi yaba mu kibuga no hanze yacyo.

N’umukinnyi wa mbere ku isi ndetse ni nawe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho mu gihe cye.Ndakeka ko buri kipe yose yakora ibishoboka byose kugira ngo imusinyishe.

Kuba byaravuzwe ko ashaka kuza gukinira City,n’ikigaragaza urwego rukomeye ikipe imaze kugeraho,kugeza ubwo umukinnyi wa mbere ku isi avuga ko ashaka kudukinira.

Biragoye kuvuga uko bizagenda mu mpeshyi.Urebye uko ibintu byari bimeze mu byumweru 2 byashize ubwo yashakaga kuva muri FC Barcelona,byagufasha kumva ukuntu bikomeye kuvumbura ikizaba mu mpeshyi.

Ndakeka ko dufite ishoramari rihagije n’imbaraga zihagije zatuma tumusinyisha igihe byaba bibaye ngombwa.”

Nyuma y’aho FC Barcelona inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League ishize,Messi yatahanye umujinya ukomeye watumye afata umwanzuro ko atazongera gukinira FC Barcelona ariyo mpmvu amakipe arimo na Manchester City yamwifuje.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwasubije Messi ko bwifuza ko yaguma mu ikipe yabyanga bagahangana nawe mu mategeko cyane ko yari abafitiye amasezerano y’umwaka umwe bitashoboka ko agendera Ubuntu,birangira avuze ko agomba kuyigumamo kubera ko ayikunda.

Kizigenza Lionel Messi amaze imyaka 16 muri FC Barcelona aho amaze kuyitsindira ibitego bikabakaba 640 mu mikino irenga 700 amaze kuyikinira.

Messi yatwariye Ballon d’or 6 muri iyi kipe ndetse ayitwaramo n’ibikombe byinshi cyane birimo LA LIGA 10 na Champions League 4.