Print

Jose Mourinho yahishuye umukino wamutesheje umutwe kurusha iyindi yose yatoje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 5001

Uyu mutoza ubu usigaye atoza Tottenham Hotspur,amaze gutwara ibikombe 25 mateka ye birimo UEFA Champions League 2 ariko yavuze ko uyu mukino wo muri 2003 wari ugiye kumusaza neza.

Mourinho yavuze ko uyu mukino yatsindiye mu minota y’inyongera abifashijwemo n’umunya Brazil, Derlei,mu mujyi wa Sevilla warangiye atakibasha guhumeka neza kubera ukuntu wari ugoye cyane.

Uyu mukino wagiye kuba Porto imaze imyaka 16 idakora ku gikombe cy’I burayi ndetse amaso yose y’abafana b’iyi kipe yari ahanzwe kuri Mourinho kugira ngo ahagarike aka gahigo kabi.

Yagize ati “Uriya mukino wa Celtic ntabwo ariwo mukino ukomeye natsinze,nta n’ubwo ari nawo wanshimishije kurusha iyinda ariko niwo wangoye cyane.Umukino wararangiye numva meze nk’ugiye gupfa.Uracyari wo mukino wantesheje umutwe kurusha iyindi.

Maze gukina imikino ya nyuma 3 yo ku mugabane w’I Burayi irimo UEFA Champions League 2.Natwaye ibikombe byinshi birimo n’imikino ikomeye nagiye nkina ariko ku bijyanye n’igitutu,imbaraga,amarangamutima ari hejuru cyane,uriya mukino wa Celtic urazirusha zose.”

Mourinho yahise ahesha Porto igikombe cya Champions League mu mwaka wakurikiyeho ndetse nyuma yerekeza muri Chelsea ayihesha ibikombe 2 byikurikiranya bya shampiyona.

Mourinho w’imyaka 56 yakomereje ibigwi muri Inter Milan, nyuma atwara La Liga na Copa Del Rey muri Real Madrid.