Print

Iker Casillas yahishuye impamvu itangaje ituma yemeza ko Cristiano Ronaldo ari umuhanga cyane kurusha Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 5379

Iker Casillas uherutse gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma yo kugira ibibazo by’umutima,yavuze ko buri wese abizi ko Messi afite impano itangaje ariko kuba Cristiano Ronaldo yarahanganye nawe kubera gukora cyane bimugira umuhanga kumurusha.

Impaka ku mukinnyi w’umuhanga kurusha undi hagati ya Messi ntizijya zishira ariko benshi mu bakunzi ba ruhago babivuga uko babyumva nkuko na Casillas yabigenje.

Aganira na ESPN,Iker Casillas yagize ati “Cristiano yahoranye ishyaka ryo kuba uwa mbere ku isi,kuva akiri umwana yarabihoranye kandi ndizera ko yabigezeho.

Ngiye kumugereranya na Messi,navuga ko yakoze ibidasanzwe kuko twese tuzi impano Messi afite,ariko Cristiano Ronaldo yarakoze cyane kugira ngo abe kizigenza.

Numva ko twagize amahirwe yo kureba aba bakinnyi babiri b’ibitangaza.Abantu batazi Cristiano bakunda kumunenga no kuvuga ibyo bashaka ariko atandukanye n’ibyo batekereza.

Ronaldo na Messi bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi kuko bafite Ballon d’Or 11 hagati yabo [Messi 6,Ronaldo 5] ndetse ibikombe bahesheje amakipe yabo n’ibitego batsinze n’akayabo.

Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri bo kuko babuze mu bihembo bitangwa ndetse ntibashoboye guha igitinyiro amakipe bakinira nk’ibisanzwe.

Casillas w’imyaka 39, yageze muri Real Madrid afite imyaka icyenda ndetse ni we munyezamu mwiza wayibayemo mu myaka 118 imaze.

Casillas yakinnye imikino 725 mu myaka 16 yabaye muri Real Madrid, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions League na bitanu bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Yafashije kandi Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo n’Igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri zikurikiranya mu 2008 na 2012.

Mu mikino 156 Casillas yakiniye FC Porto, yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Portugal n’Igikombe kimwe cy’Igihugu.


Comments

Emmanuel 12 October 2020

Ibyo iker yavuze , sinemerany nawe kuko biragoy gutandunya ibibihangang Bose nabahanga pe