Print

Jack Wilshere wamenyekanye muri Arsenal yavuze abakinnyi 5 yakunze cyane mubo bakinannye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2020 Yasuwe: 3668

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 watengushywe n’imvune zamwiciye akazi,yatangaje ko hari abakinnyi 5 yakinannye nabo muri Arsenal yakunze ariko ngo nta n’umwe urusha Cesc Fabregas.

Mu Kiganiro yahaye Talksport,Jack Wilshere yagize ati “Uwa mbere kuri njye aroroshye ni Fabregas.Nkigera mu ikipe ya mbere,ninjiye mu rwambariro angirira neza cyane.Niwe buri mukinnyi wo mu ishuri ryigisha umupira twarimo yareberagaho.

Ubwo ninjiraga mu rwambariro,niwe wari kapiteni w’ikipe.Yanshyizeho ukuboko byari byiza cyane.

Ninjiye mu ikipe nkinira iruhande rwe.Nabonye ayobora umukino,arema uburyo 10,12 bwabyara igitego.Yari umuntu utarirukaga cyane cyangwa ngo akoreshe ingufu,yakoreshaga ubwenge cyane.Byari bitangaje kubibona.

Wilshere yavuze ko abandi bakinnyi bakinannye yakunze barimo Santi Cazorla na Thomas Rosicky.

Ati “Cazorla yari mugufi kandi asekeje.Ntabwo yakomezaga ibintu.Yaryaga ibyo ashatse ndetse agakora icyo ashaka mu kibuga.

Iyo yabaga ari mu kibuga wagiraga ngo n’umwana muto uri guseka.Twakundaga gutera imipira y’imiterekano akavuga ati “Oya,Oya agahita ayitera.Yari yihariye.
Undi yari Rosicky nubwo yagiraga imbune nyinshi yagarukaga wagira ngo ntaho yigeze ajya.”

Nk’umukinnyi wakiniye Ubwongereza inshuro 34,Wilshere yavuze abandi bakinnyi 2 yakunze bahuriye mu ikipe y’igihugu barimo Wayne Rooney na Gerrard.

Yagize ati “Rooney yari afite buri kimwe.Nari mfite umupira wa Rooney kandi ninjiye mu ikipe y’igihugu arimo.

Wilshere yavuze ko Gerrard yari umukinnyi udasanzwe kuko yahoraga ari ku rwego rwo hejuru ndetse agakinana ubwenge bwinshi.

Wilshere yavuze ko nubwo nta kipe afite ubu ariko ashaka kwerekeza hanze y’Ubwongereza akareba uko byifashe cyane ko amakipe yo muri Espagne amwifuza ndetse n’ayo muri Ecosse.

Yagize ati “Niteguye buri kimwe.Ndashaka kugerageza ikintu gishya,nabitekerejeho.Nshobora kwerekeza muri La Liga,Serie A,ikintu gitandukanye kuko ntabwo abakinnyi benshi b’Abongereza babigerageje.




Wilshere yavuze abakinnyi beza yakunze mubo bakinannye