Print

Thailand: Gari ya Moshi yagwiriye bisi yari iparitse abantu 20 bahita bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2020 Yasuwe: 1474

Abashinzwe ubutabazi bari gukora ibishoboka byose ngo bakure muri iyi bisi abantu bagwiriwe n’iyi gari ya moshi yakoreye impanuka mu ntara ya Chachoengsao iri ku birometero birenga 50 uvuye mu mujyi wa Bangkok mu gihugu cya Thailand.

Abantu bari muri iyi Bisi bari abakozi 60 b’uruganda bari bagiye ku rusengero rwa Budha rw’ahitwa Samut Prakan bagiye gusenga basaba amahirwe.

Iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’iyi Bisi wakase nabi yegera umuhanda w’iyi gari ya moshi birangira iyigwiriye.

Abari ahabereye impanuka bavuga ko imvura yarimo kugwa byatumye abari batwaye ibi binyabiziga batabona neza.

Umushoferi yavuze ko atabashije kumva ihoni ry’iyi gari ya moshi yari hafi bituma habaho kugongana.

Abashinzwe ubutabazi bahise bahagera batangira gutabara ariko abantu 17 bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi 40 bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Abatabazi bavuze ko bakeneye ikintu cyabafasha guterura iyi gari ya moshi ngo ive hejuru y’iyi bisi.

Amafoto yafashwe yagaragaje izi modoka zose zangiritse bikomeye nyuma yo kugongana zikagwa.

Umwe mu batuye muri aka gace bavuze ko iyi ariyo mpanuka mbi cyane ya Gari ya moshi ihabereye .

Uyu muntu yagize ati “Nta kintu gitangira Gari ya moshi.Abashoferi baba bagomba gutegereza Gari ya moshi zigatambuka bakabona kwambukiranya umuhanda.

Umushoferi ntiyigeze abona ko Gari ya moshi ije ndetse nta n’ubwo yigeze yumva ihoni yavugije.”

Impanuka zo mu muhanda n’ikintu gisanzwe muri Thailand kubera umutekano muke ndetse n’imihanda iba yuzuyemi imodoka.

Raporo yaWorld Health Organization (WHO) yo muri 2018 yavuze ko Thailand aricyo gihugu cya kabiri ku isi kiberamo impanuka nyinshi zo mu muhanda.