Print

Umuntu wa 31 yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda handura abandi 04

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2020 Yasuwe: 1644

Iyi Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 04 barimo Kigali:1, Kirehe:2, Musanze:1,basanzwemo COVID-19 mu bipimo 2,239 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,896.

Uyu munsi kandi hakize abantu 40. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,606.Abakirwaye: 1,259.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko nibura Umugabane wa Afurika mu myaka itatu iri imbere ukeneye asaga miliyari 1200$ kugira ngo uzabashe guhangana n’ingaruka z’ubukungu uzasigirwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bwa IMF bwatangaje ko aya mafaranga azakenerwa n’ibihugu bya Afurika, kubera ukuzahara kwabayeho mu bukungu ndetse n’ibikoresho by’ingenzi bizakenerwa mu rwego rw’ubuzima.

Nubwo umugabane wa Afurika iri mu yapfushije abantu bake bishwe na Covid-19 ndetse n’umubare w’abanduye ukaba ukiri muto ugereranyije n’ahandi, impuguke mu bukungu zivuga ko uzagorwa cyane n’ibibazo mu by’ubukungu uzasigirwa n’iki cyorezo, dore ko imibare igaragaza ko kizasiga abarenga miliyoni 43 kuri uyu mugabane bari mu bukene bukabije.

Iki cyorezo kandi cyatumye abaturage benshi bo mu bihugu byo kuri uyu mugabane batakaza akazi ndetse amafaranga yinjizwaga n’umuryango umwe agabanuka ku kigero cya 12%.

Mu nama ya IMF yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Umuyobozi w’iki kigega, Kristalina Georgieva yashishikarije ibihugu bikomeye ku Isi “kugira icyo bifasha Afurika ngo yikure muri ibi bibazo”.

Georgieva yavuze ko nubwo IMF yahaye ibihugu bya Afurika amafaranga abarirwa muri miliyari 26$ ndetse n’ibigo by’imari bitandukanye bikabiha inguzanyo ko bidahagije.

Kubera imyenda myinshi, Georgieva yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangiye guhitamo hagati y’imyenda na serivisi z’ubuzima. Ati “Bimwe mu bihugu bihanganye n’umutwaro w’imyenda, bibahatira guhitamo hagati ya serivisi z’inguzanyo n’amafaranga y’inyongera agenda mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho.”

Nk’uburyo bw’ubufasha IMF yasabye ibihugu bikize ku Isi bihuriye mu muryango uzwi nka G20 kongerera Afurika igihe cyo kwishyura umwenda ibifitiye ndetse aho bishoboka bakongera kuyiguriza.

Uretse IMF, muri Kanama Banki y’Isi yatangaje ko umugabane wa Afurika uzahura n’akaga gakomeye mu bijyanye n’ubukungu, aho yavugaga ko umusaruro mbumbe w’uyu mugabane uzagabanuka ku kigero cya 3-5%, ibizatuma umubare w’Abanyafurika batunzwe n’amafaranga ari munsi ya 1.9$ (1900 Frw) uzamukaho 2%, ukagera kuri 43.6% mu mpera za 2020 uvuye kuri 41.6% mu mpera za 2018.

Kugeza ubu ku mugabane wa Afurika abamaze kwandura Covid-19 brenga miliyoni 1,5 mu gihe abo imaze guhitana basaga ibihumbi 37, gusa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iherutse gutangaza ko abazabura akazi kuri uyu mugabane kubera iki cyorezo babarirwa muri miliyoni 30.