Print

Umugore yafashwe agerageza kugurisha umwana we w’uruhinja kugirango yigurire inkweto nshya

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2020 Yasuwe: 1977

Uyu mugore, Luiza Gadzhieva yamamaje uruhinja rwe rw’icyumweru kimwe ashaka ababyeyi barera uyu mwana ariko bakamuha amafaranga angana n’amapawundi 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda..

Uyu mubyeyi usanzwe afite abandi bana batatu, mbere yari yaganiriye na mushiki we ko azagura inkweto nshya amaze kugurisha umwana.

Icyakora, Luiza Gadzhieva yafashwe nyuma yo kugwa mu mutego n’abashinzwe umutekano biyitaga abaguzi. Yafashwe amashusho ubwo yari muri restora i Moscou ubwo yageragezaga guhisha mu maso nyuma yo guha umwana w’umukobwa abaguzi.

Byamenyekanye ko itsinda rirwanya ubucakara ryitwa Alternativa ryari ryagerageje kumwumvisha ko adakwiriye kugurisha umwana we. Umuvugizi w’iryo tsinda yagize ati:

Twagerageje mu buryo bwose bushoboka kugira ngo tumusobanurire ko ibintu ashaka gukora ari bibi, ko akaga gakomeye ariko kari gategereje umwana we aramutse amugurishije. Twamuburiye ko umwana we azashyikirizwa abao bita abahipi, ariko ntiyashishikajwe cyane n’ibizaba ku mukobwa we.

Nk’uko amakuru abitangaza, Gadzhieva yagaragaje ko atitaye kubyo abo bahagarariye iryo tsinda bamubwiraga bamuburira ko umwana we ko yagwa mu maboko y’abagizi ba nabi. Abahagarariye iryo tsinda bongeyeho bati:

Uburebure bw’iki kibazo ni inzandiko yandikiranaga na mushiki we, wari uzi byose, kugeza n’aho nyina w’umwana yamuganirije ku nkweto azigurira nyuma yo kugurisha umwana.

Byagaragaye ko Gadzhieva yabwiye kandi umwe mu baguzi ko yashakaga gukoresha amafaranga kugira ngo aazabashe kuyashyira ku kiguzi cy’inzu.

Mu itangazo, komite ishinzwe iperereza mu Burusiya yagize ati: “Mu ibazwa, uyu mugore yemeye icyaha burundu araregwa. Kugeza ubu ubuzima bw’umwana ntabwo buri mu kaga. ”