Print

Abanyamulenge bari kwirukanwa mu mijyi yo mu Burundi

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2020 Yasuwe: 3293

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abafashwe bajyanwa mu nkambi ebyiri z’impunzi mu Ntara ya Ngozi ihana imbibi na Muyinga, aho igipolisi kibakekaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro imaze iminsi ivugwa ahantu hatandukanye mu gihugu.

Amakuru agera ku rubuga SOS Médias Burundi, dukesha iyi nkuru, avuga ko itegeko ryemewe ryo kwirukana impunzi z’Abanyamulenge mu bice by’Umujyi wa Muyinga ryaturutse ku buyobozi bwa polisi yaho. Bamwe mu baturage bo muri Muyinga bavuganye n’uru rubuga bagira bati:

Impunzi zose z’Abanyamulenge, zisanzwe cyangwa zitari zo, zigomba gufatwa zikajyanwa mu nkambi zashinzwe mu ntara yacu no mu ntara duturanye ya Ngozi. Abapolisi babashakishaga cyane kuva kuwa gatandatu. Bakekwaho gufatanya n’abantu bitwaje imbunda baherutse kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nk’uko abaturage babitangaza, ku wa Gatandatu, itariki 10 Ukwakira, impunzi z’Abanyamulenge 31 zatawe muri yombi. Bati:

Bajyanywe mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo za Kinama muri Komini ya Gasorwe (Muyinga) na Musasa muri Komini ya Kiremba (Ngozi).

Ibi byabereye i Muyinga ngo bikaba byarakozwe nyuma y’ibikorwa nk’ibyo byakozwe mu zindi ntara.

Amakuru aturuka mu gipolisi agera kuri SOS Médias Burundi avuga ko izo mpunzi z’Abanyamulenge zikekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, intara ikomokamo Abanyamulenge.

“Tugomba kubakurikirana, kandi ahantu hizewe ni inkambi y’impunzi. ”

Biravugwa ko ku wa Gatanu, muri Gitega, abapolisi bataye muri yombi impunzi 64 z’Abanyamulenge ziganjemo abanyeshuri mu yisumbuye n’amashuri makuru bajyanwa mu nkambi y’impunzi ya Bwagiriza mu Ntara ya Ruyigi, mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa minisiteri ishinzwe impunzi yatangaje ko impunzi zose z’Abanyamulenge zigomba kuguma mu nkambi z’impunzi.