Print

USA: Ibibumbano bya Theodore Roosevelt na Abraham Lincoln byarimbuye n’abigaragambya bariye karungu

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 957

Abateguye imyigaragambyo bise iki gikorwa “Umunsi w’umujinya w’abaturage b’abasangwabutaka,” mu rwego rwo kwamagana umunsi mukuru witiriwe umuvumbuzi w’umutaliyani wo mu kinyejana cya 15 witwa Christopher Columbus, umuntu amashyirahamwe y’abasangwabutaka avuga ko ari we nyirabayazana w’itsembabwoko bakorewe ku mugabane wa Amerika.

Ibitangazamakuru byatangaje ko iryo tsinda ryaziritse iminyururu ku gishushanyo cya Roosevelt ari ku ifarasi, cyiswe “Theodore Roosevelt, Rough Rider.” Kugirango bakirandure aho cyari gishinze nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ikomeza ivuga.

Imbaga y’abantu yaranduye icyo gishushanyo mbere ya saa cyenda z’ijoro. Nyuma iryo tsinda ryerekeje ibitekerezo byaryo ku kindi gishushanyo cya Abraham Lincoln, nacyo barakirandura nyuma y’iminota umunani.

Abahanga mu by’amateka bavuze ko Roosevelt yagaragaje urwango afitiye abasangwabutaka bo muri Amerika ubwo yagiraga ati:“Ntabwo njya ngera aho ntekereza ko Abahinde beza bonyine ari Abahinde bapfuye, ariko ndizera ko icyenda muri buri 10 beza ari abapfuye…”

Abigaragambyaga bakoresheje irangi bandika “Dakota 38” aho igishusho cya Lincoln, cyari giteye bibutsa abagabo 38 bo muri Dakota, Lincoln yemeye ko bamanikwa nyuma y’uko abo bagabo bagize uruhare mu ntambara ikaze yabahuzaga n’abazungu muri Minnesota.

Nyuma yo gusenya ibibumbano, imbaga y’abantu yatangiye kumena amadirishya ku nzu y’amateka ya Oregon nyuma baza kwimukira ku biro by’umutekano rusange bya Kaminuza ya Leta ya Portland.

Nyuma polisi yatangaje ko ibi ari imvururu maze itegeka itsinda ryigaragambyaga gutatana. Yongeho ko umuntu wese wagize uruhare mu “myitwarire y’ubugizi bwa nabi, harimo no kwangiza” agomba gufatwa.