Print

Hope umugore wa nyakwigendera Dj Miller yahamije ko atashobora kubaho batarikumwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 13302

Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Karuranga Virgile [Dj Miller], ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize stroke, yapfuye amaze amezi make abanye na Hope.

Kuri ubu uyu mugore aracyashengurwa n’agahinda ko kubura umugabo we, bakundanye imyaka irenga ibiri agapfa nta n’umwaka bamaranye.

Kuri Uyu wambere taliki ya 12 Ukwakira 2020, Nigihozo Hope, yagize ati“Ubuzima nsigaje ni burebure cyane mugihe ntarikumwe nawe”

Ubwo uyu mugore yamaraga gutangaza aya magambo, abantu benshi bamuhaye ubutumwa bumukomeza bamusaba gukomeza kwihangana muri ibi bihe bitoroshye arimo.

Dj Miller ni umwe muba Djs bari bakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali yabarizwaga mu itsinda rya Dream Team Djs ririmo abadije bagezweho mu Rwanda.

Hope yifashishije iyi foto yagaragajeko ubuzima bushaririye mugihe atarikumwe na Miller

Tariki ya 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 Dj Miller yakoze ubukwe bwe na Nigihozo Hope, ubukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.