Print

RURA yatangaje igihe amabwiriza mashya y’ingendo rusange azatangira gushyirirwa mu bikorwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2020 Yasuwe: 1991

Mu ijoro ryakeye, nibwo Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame, yemeza ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19,zirimo ko: Ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Hafatiwemo umwanzuro uvuga ko imodoka zitwara abagenzi bicaye zemerewe gutwara abuzuye neza 100% mu gihe abatwara imodoka zirimo abagenda bicaye n’abahagaze zigomba gutwara 100% bicaye na 50% bahagaze.

RURA yavuze ko kuwa 15 Ukwakira aribwo uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa kuko aribwo izaba yashyizeho amabwiriza abigenga.

Avuga kuri iyi myanzuro yafashwe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibi byakozwe ari ugusubiza ubukungu mu buryo ariko bikajyana no gukomeza kwirinda iki cyorezo, abantu bubahiriza amabwiriza arimo nko kwambara agapfukamunwa no gukaraba.

Ati “Mu modoka hari umuntu uzaba urimo ushinzwe kureba uko abantu bubahiriza aya mabwiriza. Gufungura ibirahure ku buryo umuyaga utambuka abantu ntibicare ahantu hafunganye nta muyaga utambuka.”

Yakomeje avuga ko “iyo abantu bicaye bambaye udupfukamunwa, ikigaragara ni uko ibyago byo kwandura biba atari byinshi cyane” iyo abantu bose bubahirije amabwiriza.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kongera amasaha abantu bagatangira akazi kare byari mu byifuzo bya benshi kuko ngo hari abacuruzi n’abandi bakunda kuzinduka byagaragaye ko bakeneye gufashwa.

Ati “Byagaragaye ko nta ngorane yindi biteye mu kurwanya COVID-19 dukurikije ibyo ibipimo bitwereka, abantu bamwe bashaka kuzinduka nta cyababuza kuba babikora, nicyo gituma inama ya Guverinoma yafashe uwo mwanzuro wo gutangira akazi saa kumi kakarangira saa yine z’ijoro abantu bakaba bageze mu rugo.”

RURA yagaragaje ko kuwa Kane aribwo hazashyirwaho ibiciro bishya by’ingendo byazamutse ndetse hari aho byikubye kabiri kubera gutwara abagenzi bake mu rwego rwo kwirinda Covid-19.