Print

Urubanza Tom Byabagamba aregwamo kwiba telefoni rwasubitswe bwa gatatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2020 Yasuwe: 1367

Tom Byabagamba yaje mu rukiko arinzwe cyane n’abasirikare, kandi ubu yabonekaga anumvikana mu ijwi nk’ufite intege z’umubiri kurusha ubushize.

Ubu araregwa icyaha cyo kwiba telephone mu rukiko, mu kwezi kwa kane igisirikare cy’u Rwanda cyamureze no "gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza".

Uyu munsi mu rukiko we n’abunganizi be basabye umwanya wo kwiga kuri dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose.

Ubushinjyacyaha bwo bwavuze ko dosiye yayibonye ku gihe kandi akaba yarabonanye n’aba mwunganira inshuro ebyiri.

Byabagamba n’abamwunganira bo bavuze ko icyo babonye ari ikirego kandi muri dosiye hari raporo y’isaka ryakozwe na ’military police’ aho afungiye, raporo batabonye.

Abamwunganira bavuga ko bagomba guhuzwa n’uwo bunganira bakaganira kuri dosiye kugira ngo bayihuze n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bari gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri.

Byabagamba yavuze ko atariwe watinza urubanza kandi ariwe ukeneye ubutabera kuko ari nawe ufunze.

Umucamanza yategetse ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza ruzasubukurwa tariki 22/10/2020.

Umwaka ushize urukiko rw’ubujurure rwahamije Tom Byabagamba ibyaha bine;

Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15, no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuva mu 2014, Byabagamba na Frank Rusagara (jenerali wasezerewe mu ngabo) bafunzwe baregwa biriya byaha.

BBC