Print

Reba Amafoto Adasanzwe agaragaza mu bihe bitandukanye uburyo Barack Obama yakundaga gusabana ubwo yari Perezida akaba n’inshuti y’abana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 5144

Obama ni Umunyamuryango w’ishyaka riharanira demokarasi muri Amerika, niwe mwirabura wambere ukomoka muri Afurika wakoze amateka akayobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mubihe bye, Obama yarakunzwe cyane ndetse kugeza n’uyu munsi hari abakigaragaza ko bamukumbuye muri White House.

Obama ni umwe muba perezida ba Amerika, bagiye bagaragaza gusabana kudasanzwe n’abaturage yayoboraga, by’umwihariko akaba inshuti y’abana, nkuko byakunze kugaragara akina nabo ndetse yagiraga n’igihe akabakirira muri White House.

Aya ni amafoto atandukanye yakusanyijwe nuwahoze ari umufotogarafe wa Obama, babanye mugihe cyose uyu mugabo yari Perezida, aya mafoto agaragaza uburyo Obama yakundaga kwishimana kandi atishisha n’abantu batandukanye abagaragariza ko abishimiye.

Barack Obama ni umugabo wubatse, muri Kamena 1989, Obama yahuye na Michelle Robinson ubwo yakoraga mu kigo cy’amategeko cya Chicago cya Sidley Austin.

Robinson yahawe amezi atatu nk’umujyanama wa Obama muri icyo kigo. Batangiye gukundana byeruye mu 1991, bashyingirwa ku ya 3 Ukwakira 1992.

Kuri ubu bafitanye abana babiri b’abakobwa, Malia Ann, yavutse mu 1998, akurikirwa na wa kabiri, Natasha (“Sasha”), mu 2001.