FERWAFA yatangaje amakipe yo mu cyiciro cya mbere agomba kuba yagejeje mu Bunyamabanga bukuru bwayo imigereka yujuje neza kandi yashyizweho umukono n’abayobozi b’amakipe tariki ya 19 Ukwakira 2020.
Gusura amakipe yasabye impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA aho bizagaragara ko ari ngombwa n’uguhera tariki ya 16 Ukwakira 2020 kugeza ku itariki ya 26 Ukwakira 2020.Ikipe izasurwa izajya ibimenyeshwa mbere y’iminsi 3.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru 2020-2021 mu bagabo yagombaga gutangira tariki 30 Ukwakira 2020, igasozwa tariki 20 Gicurasi 2021 ariko yaje kubihindura ibwira abanyamuryango bayo ko izabamenyesha amatariki mashya.
Ibi byari bikubiye mu myanzuro y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki 31 Nyakanga 2020, yemeza ingengabihe y’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Hari hemejwe ko amakipe yo mu cyicyiro cya kabiri agomba gukina imikino ya kamarampaka (Play offs) agomba guhatana guhera tariki 2 kugeza kuri 17 Ukwakira 2020 muri Kigali ariko FERWAFA yavuze ko ingengabihe yabi izasohoka vuba gusa bivugwa ko imikino ibanza ya 1/2 izaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020.
Amakuru avuga ko Rwanda Premier League izasubukurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 aho ndetse ngo nta gihindutse ni kuwa 04 Ukuboza 2020.