Print

Bruce Melody yasohokanye na Miss Igisabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 9099

Nkuko Miss Igisabo yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amafoto ye na Bruce Melodie yagize ati: “Some vitamins😉? Huh… It is only the beginning💯. Umwami ni Icyamamare @brucemelodie ❤️”,tugenekereje amwe mu magambo yavuzemo y’icyongereza aragira ati "Zimwe muri Vitamine,Huh....Ni Intangiriro.....".

Nyuma y’ibi Miss Igisabo yatangaje, Bruce Melodie nawe yifashishije post Miss Igisabo yari amaze gushyira hanze maze nawe ayisangiza abamukurikira ndetse ayiherekesha akarango k’umutima (😍).

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.