Print

Umugabo wasengaga Donald Trump nk’imana yapfuye mugihe cyo kwiyiriza ubusa

Yanditwe na: Martin Munezero 14 October 2020 Yasuwe: 3701

Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, Bussa Krishna wari uhangayikishijwe n’ubuzima bwa Perezida wa Amerika nyuma yo kwandura COVID-19, yapfuye azize uguhagarara k’umutima.

Umuryango wa nyakwigendera wemeje ko yatangiye kwiyiriza ubusa nyuma yo kumenya ko Donald Trump arwaye Coronavirus, wavuze ko yaguye ubwo yari kunywa icyayi mu rugo rwa mwene wabo mu gace ka Toopran mu karere ka Medak muri Telangana. Mubyara we Vivek yabwiye abanyamakuru; ati:

Yumvaga yihebye mu byumweru bibiri bishize nyuma yo kumenya ko Trump na Melania bipimishije Covid-19 bagasanga baranduye. Ariko yari muzima kandi nta kibazo cy’ubuzima yari afite mbere.

Krishna waretse ishuri atarangije, yabaye umuhinzi nyuma yuko ababyeyi be bimukiye i Toopran mu myaka mike ishize. Umugore we yapfuye umwaka ushize ubwo yarimo abyara u umuhungu.

Krishna yatangiye gusenga perezida w’Amerika nyuma yuko muri Gashyantare 2017, Srinivas Kuchibhotla, Umuhinde w’umuhanga mu bya mudasobwa, yishwe n’umukambwe w’umunya Amerika wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi mu gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bushingiye ku nzangano.

Icyo gihe Bussa Krishna yagize ati:

Nababajwe cyane n’icyo gikorwa cy’ubwicanyi. Natekerezaga ko inzira imwe gusa perezida w’Amerika n’abaturage be bashoboraga kumva ugukomera kw’Abahinde ari ukubagaragariza urukundo tubakunda. Niyo mpamvu natangiye gusenga Trump nizeye ko umunsi umwe amasengesho azamugeraho.

Yakomeje yubaka igishusho cya metero esheshatu cya Perezida wa Amerika yasengaga. Krishna kandi yiyirizaga ubusa buri wa gatanu kugirango asengere ubuzima bwa Donald Trump.