Print

Danny Usengimana yatangaje impamvu ubukwe bwe butabaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2020 Yasuwe: 1895

Tariki ya 21 Nzeri 2020 nibwo uyu rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro ruteguza inshuti ze n’abavandimwe ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada bwari kuzaba kuwa 8 Ukwakira 2020.

Aganira n’Urubuga rwa APR FC,Usengimana yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege.

Uyu mwanzuro watumye uyuN. Francine abura amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’umukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

Amatariki mashya y’igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

Rutahizamu Danny Usengimana w’imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.

Usengimana yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy. Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yigaragaje ahita agurwa na Police FC.

Yahiriwe n’umwaka wa mbere w’imikino aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 ndetse no muri shampiyona ya 2016/17.

Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Police FC, uyu rutahizamu wari waratangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu guhera muri CHAN 2016, yabengutswe na Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe.

Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC akinira kugeza ubu.