Print

Nicklas Bendtner yahishuye ingeso mbi yokamye abakinnyi benshi abantu benshi batazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2020 Yasuwe: 5173

Uyu mukinnyi wagiye uvugwaho imyitwarire idahwitse,yavuze benshi mu bakinnyi b’ibyamamare bafite ingeso yo kugura abakobwa bicuruza bakabasambanya na mbere y’uko bajya mu kibuga.

Ubwo Bendtner yakinaga muri Arsenal,yari umukinnyi udashobotse yaba mu kwica amategeko ya Leta ndetse nimyitwarire ye mu ikipe yari ikibazo.

Mu gitabo yasohoye yise Both Sides, rutahizamu Bendtner yavuze ko buri wese uba mu mupira w’amaguru abizi neza ko benshi mu bakinnyi basambanya indaya mbere y’imikino ndetse ngo bishobora kugira ingaruka nyinshi bigeye hanze.

Abakinnyi bakomeye barimo Wayne Rooney,Ribery,Benzema n’abandi bagiye bavugwa mu bikorwa by’ubusambanyi n’abakobwa bicuruza bikabicira izina cyane.

Uyu mukinnyi yagize ati “Ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.Abakinnyi benshi bakunze gufatwa cyane amapantaro amanuye mbere y’imikino.Munyizere mu kazi nkora benshi bagiye bagubwa gitumo by’umwihariko mu Bwongereza aho uyu ari umuco usanzwe gutera akabariro mbere yo gukina.

Ni byo byiza kurusha kugenda ugashaka umukobwa mu mujyi.Ugorwa cyane no kugirana imishyikirano n’umukobwa usanzwe[uticuruza] iyo utari umukinnyi ukunzwe.”

Bendtner yavuze ko impamvu abakinnyi bikundira kugura indaya ari uko zo zitabatwara amafaranga menshi nk’abakobwa b’abakuzi b’ibyinyo bemera gutera akabariro n’umukinnyi iyo hari ibyo abahaye.

Uyu mukinnyi yavuze ko hari umugore bararanye wamusabye kumufasha kongeresha amabere hanyuma undi amubeshya ko yamuteye inda amutwitiye umwana.

Bendtner yigeze kuvugwa cyane ko agiye gushyingiranwa n’umukobwa wo mu muryango wa cyami muri Denmark gusa byarangiye bibaye ibihuha.

Bendtner kandi yigeze gukora agashya mu ikipe imwe mu zo yakiniye ubwo yararanaga n’indaya yibagirwa gutahana na bagenzi be bamusiga muri Hotel.

Bendtner yakiniye amakipe arimo Sunderland, Birmingham City na Nottingham Forest yose yo mu Bwongereza ariko ubu akinira ikipe yitwa Tarnby FF.