Print

Abagabo bateye inda abakobwa bakihakana abana babyaye bagiye gupimwa ADN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2020 Yasuwe: 2191

Uyu mushinga uzahera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali kubera ko aritwo dufite abana benshi b’abakobwa baterwa inda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, aho iki gikorwa cyatangirijwe, buvuga ko gupima ADN bizafasha kandimu gukumira isambanywa ry’abana kuko bizaba byoroshye kumenya uwabikoze.

Ni umushinga uzakorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu guhitamo uturere ngo byashingiwe kukuba ari two dufite imibare myinshi y’abangavu baterwa inda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko kuba babonye umufatanyabikorwa mu kumenya abana bihakanywe na ba se bagiye kubanza kumenya abafite icyo kibazo babahuze n’umufatanyabikorwa.

Uyu muyobozi yabwiye KT Radio dukesha iyi nkuru ko ko iki gikorwa nigitangira bizafasha mu gumira ikibazo cy’abihakana abo babyaranye.

Yagize ati “Turabanza tubamenye kuko nicyo kintu gikomeye kuko ntitwari twabashije kubamenya.Kuba tubonye umufatanyabikorwa uje kudufasha kugira ngo dukore icyo kintu,dupime ADN,tugiye kumenya abafite icyo kibazo,abantu baba barareze imanza zigahagarara kubera kubura amafaranga ni bande?.Tubone kubafasha dufatanyije n’uyu mufatanyabikorwa kandi bizadufasha guhagarika isambanywa ry’abana.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’abagore mu murenge wa Karama,Mukandera Genevieve,yavuze ko gupima AND bizafasha abana kugira uburenganzira bwo kumenya ba se kandi ngo bizatuma hari abagabo batinya gutera inda kubera gutinya kumenyekana.

Yagize ati “Ba bagabo basambanyaga abana b’abakobwa bazatinya kuko bazaba bavuga bati “habonetse ikizajya gituma batumenya.Mbona cyari gikenewe kuko hari abana b’abakobwa babyaye ariko abagabo bakabihakana hanyuma wa mwana akandikwa kuri nyina kuko se yamwihakanye.”

Uwari uhagarariye umuryango Profemmes Twese Hamwe,Mutumwinka Margueritte yavuze ko bagamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigakorerwa no ku gitsina.

Yavuze ko hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta bimenyetso bibagaragaza ndetse avuga ko bagamije kugarura uburenganzira abana bihakanwe na ba se.

Uyu mushinga wo gufasha abakobwa n’abangavu batewe inda ariko abana bakihakanwa na ba se ku ikubitiro uzamara amezi 3, wongere gusubukurwa mu kwezi kwa mbere 2021 umare amezi 6.

Icyo uzafasha ni ugutanga ikiguzi cy’ikizamini cya ADN kuko benshi baba badafite ubushobozi bwo kuyipimishiriza.