Print

Habuze utwara miliyoni 10 z’amadolari ngo arongore umukobwa wa Mike Tyson

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2020 Yasuwe: 10526

Mikey Lorna Tyson, umukobwa w’imfura w’icyamamare Mike Tyson, kuri ubu ufite imyaka 30 y’amavuko, akomeje kubura umugabo wamurongora, nubwo se ntako atagize ngo amufashe kubona umukunzi.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amakuru ko Mike Tyson yashyizeho agahimbazamushyi ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika ku musore wese uzarongora uyu mukobwa we upima ibiro 150, gusa ngo kugeza na nubu ako kayabo kabuze ugatwara.

Mu minsi ishize nibwo nanone ikinyamakuru Maravi Post cyandikirwa mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanditse kivuga ko Mike Tyson yagiye kenshi yibaza impamvu atajya abona abasore mu rugo rwe, nyuma ngo ni bwo yaganirije umukobwa we nuko amubwira ko afite ikibazo cyo kubura umusore bakundana. Kuva icyo gihe nibwe se yahise afata icyemezo cyo kumufasha uko ashoboye.

N’ubwo Mike Tyson ataragira icyo atangaza ku bijyanye n’umukobwa we, bivugwa ko ukuntu akeneye umukwe cyane ashobora no kongera ayo mafaranga ariko umukobwa we agashyingirwa.


Comments

felix 15 October 2020

Azashyireho link rwose azamutwihere 😀😀😀😀