Print

Perezida Museveni yajyanye abuzukuru be kubereka Ifamu yororeramo inka zigera ku 3,000[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2020 Yasuwe: 8699

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Chimp Reports, cyanditse ko nyuma y’amezi arenga atandatu Covid-19 igeze muri Uganda, Perezida Museveni yari yarabuze umwanya wo kugera mu gace ka Kisozi gusura inka ze asanzwe akunda cyane.

Umuvugizi wa Perezida Museveni, Lindah Nabusayi yavuze ko hari hashize igihe kinini Museveni asaba abo bireba kumutegurira urugendo rumwerekeza mu gace ka Kigozi afitemo urwuri rw’inka.

Perezida Museveni ari kumwe n’abuzukuru be bafatiye indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Igihe n’iminsi Museveni n’umuryango we bazamara mu gace ka Kisozi ntikizwi, gusa abakora mu biro bye bemejeko mu minsi 2 yavuze ko atazaboneka mu kazi.

Perezida Museveni n’abuzukuru be bageze ku kibuga cy’indege i Entebbe


Mbere yuko bahaguruka babanje gupimwa Umuriro


Ubwo Perezida Museveni n’umugore we bari basuye ifamu ya Kisozi muri 2019


Comments

Bobo 16 October 2020

So kubera ari president afashe indege ya gisirikare agiye kureba inka ziwe nta muntu numwe avuga bose baracecetse kandi ari tax payer money
Iyazakuba ministre canke uyundi mundi ayikoreshejeje barikumujako nogufungwa agafungwa . Africa wee .


DUMBULI 15 October 2020

Dore ibyiza byo kuvukira muri Nyobozi inka amata indege imodoka aho hafi aho Pe! Ibyiza byose ubisanga biteguye bivuye mu maboko ya rubanda utabisabye utanabitegetse ahubwo bikabigusanganiza, Yewe Ubuyobozi bwose buva ku w’Iteka kandi ntibwagera ku bantu bose .Isi ntigira iringaniza.