Print

Umunyarwanda Tresor Niyomugabo w’imyaka 24 atwara indege muri Amerika[MENYA BYINSHI BIMWEREKEYEHO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2020 Yasuwe: 4589

Sosiyete ya Sky ikorera muri Amerika ifite indege 800 ariko Niyomugabo Tresor niwe munyarwanda we nyine utwara indege kandi ukorera iyi sosiyete ihuza uduce dutandukanye tugize iki gihugu bitewe n’ uko abaturage b’ iki gihugu hafi ya bose bakunze gukoresha indege mu ngendo zabo z’ imbere.

Niyomugabo w’ imyaka 24 y’ amavuko abana n’ ababyeyi be muri Amerika mu kiganiro na The Choice yavuze ko mu byatumye atekereza kuba umupilote n’ ubuhamya yumvishe bw’ umutumirwa wa mwalimu we wabaganirije ku buryo yazengurutse isi akanika indege.

Niyomugabo yagize ati” Nkimara kumva uburyo uwo mugabo yazengurutse isi akanika indege nahise numva ko njye nzayizenguruka nyitwaye , ubwo akimara gusoza ikiganiro yaduhaga mu ishuri nahise mukurikira ndamuganiriza n’ amatsiko menshi mubaza niba nazakabya inzozi zanjye nkazatwara indege icyo gihe yahise andangira ishuri nyuma y’ igihe gito nahise nkora urugendo njya kuri iryo shuri nuzuza ibyo bansabaga”

Yakomeje avuga uburyo ku bushobozi bw’ ababyeyi be ntabwo bari kumwishyurira amashuri kuko muri iryo shuri bishyuza amadorari magana 3 ku isaha ariko icyo yabanjije kubona abishingizi babiri n’ ubwo baje kwivuguruza bamubwira mu nyuma ko batabishoboye kuko ayo mafaranga bari bemeye kumutangira yari menshi kuko nabo baje kubara basanga yabafasha mu zabukuru.

Ati” Icyo gihe nacitse indege cyane kuko no muryango wanjye nibwo wari ukigera muri Amerika ariko rero ntabwo inzozi zanjye zasinziriye “.

Akomeza kandi agira ati” Nahise niyemeze gufata inguzanyo ijyanye n’ amasomo nari nafashe n’ ubwo bitari byoroshye ariko narasenze nsaba Imana ngira nti” Mana niba nzatwara ndege urabizi narasenze ndaryama ntariye mu gitondo nsubiye ku ishuri mbabwira ko ibintu bibiri bansabye byananiye mbabaza niba nta yindi inzira cyangwa amahirwe nahabwa bambwira ngo arahari icyo tugusaba n’ uko wazana umubyeyi hano agasinya , mpita mvuga nti” Ibyo gusa”! ubundi ugatangira kwiga bukeye nzanye umubyeyi ahubwo ibyari amata byahise bibyara amavuta kuko banyemereye kwiga ibindi byose bikazishyurwa.

Mbere yo kuba umupilote muri Amerika yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de Gatsata azagukomereza muri Uganga ku Ishuri rizwi nka Mengo Senior School ariko aza kurangiriza muri Amerika.

Akihagera yatuye muri Texas arangiriza ayisumbuye muri Cooper Institute aho yize ibyerekeranye no gutwara indege aho yemeza ko magingo aya afite umwuga wo gutwara no gutwara indege.

Muri filozofi ye, Niyomugabo Tresor asaba urubyiruko kutarera amaboko ahubwo rugakora rufite iceyerezo rwirinda gusuzugura akazi.

Ibi yabitangaje muri iki gihe ari mu kiruhuko mu Rwanda aho yemeza ko igihugu cyateye imbere kuko ngo kitameze nk’ uko yagisanze.


Comments

Amour De Dieu MWEZI GISABO 26 February 2024

Mwakoze kubwikikiganiro cyamfazhije cyane kuko narintangiye kubura ibyiringiro murino minsi kuko nize PCM so narimfite inzozi zogukomeza mur aviation gus numva bitazashoboka gusa ikikiganiro hari byinshi kinyunguye. MUMFASHIJE MWAMPUZA NA PILOT TRESOR tukaganira byisumbuyeho akaba yanamfasha kwachieving my dream either for more inspiration or other more help. Thanks!!!!!


Munyaneza jean d’Amour 13 August 2022

Nange mfite izonzo


Munyaneza jean d’Amour 13 August 2022

Ndifuza kubona uburyo twaganiriraho ngewe niga mu iseminari ntoya


Uwamwezi Alphonsine 10 December 2020

Tresor , mwarakoze kugira ubutwari budasanzwe kuko bisaba gufata icyemezo gikakaye.
Gusa ikiganiro cyanyu cyaranshimishije kuko hari byinshi nungutse nyuma yo kubumva.
Kera numvaga njye nziga Electricity yo mu ndege birangira nize Electricity isanzwe kuko baje kumbwira ko iyo itabaho mbura amahitamo.
Niba bishoboka mwanyemerera mukampuza na Tresor.
Thx!


Uwamwezi Alphonsine 10 December 2020

Tresor , mwarakoze kugira ubutwari budasanzwe kuko bisaba gufata icyemezo gikakaye.
Gusa ikiganiro cyanyu cyaranshimishije kuko hari byinshi nungutse nyuma yo kubumva.
Kera numvaga njye nziga Electricity yo mu ndege birangira nize Electricity isanzwe kuko baje kumbwira ko iyo itabaho mbura amahitamo.
Niba bishoboka mwanyemerera mukampuza na Tresor.
Thx!


Marie Divine Iradukunda 16 October 2020

Mwamfasha mukampuza na tresor Niyomugabob.
Ubuhamya bwe bwaramfashije cyane.
Nifuza kuganira nawe .

Murakoze!