Print

Rubavu: Polisi yafashe abantu 7 banywaga bakanakwirakwiza urumogi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 3587

Icyo gikorwa cyabereye mu Mirenge ya Kanzenze na Gisenyi yo mu Karere ka Rubavu. Mu Murenge wa Kanzenze hafatiwe Nyirambabazi Therese w’imyaka 28, afatanwa udupfunyika 650 tw’urumogi. Mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi hafatiwe itsinda ryarimo kunywa urumogi rigizwe na Ubonabaseka Valens w’imyaka 25 wari ufite udupfunyika 2, Kamenyero Celestin w’imyaka 31 yari afite agapfunyika kamwe, Tubanambazi Jean Claude yari afite agapfunyika kamwe, Simbizi Assuman w’imyaka 34, Habimana Eric w’imyaka 32 na Niyonzima Zebide w’imyaka 28.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwitwa Nyirambabazi Therese yafashwe avuye kurangura urumogi, aruhawe n’abantu bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Yagize ati “Umuturage utwara abagenzi kuri moto niwe wahaye amakuru abapolisi avuga ko hari umuntu ahetse kandi afite urumogi yarwambariyeho imyenda. Yageze ku bapolisi barabahagarika, abapolisikazi basaka wa mugore koko basanga afite igipfunyika kirimo urumogi yagishyize ku nda yambariraho imyenda myinshi arangije aheka umwana.”

Nyirambabazi yanze kwerura ngo avuge abamuhaye urwo rumogi ariko abapolisi bari bafite amakuru ko ajya kurufata ahantu mu kibaya kiba mu Mudugudu witwa Rugari mu Kagari ka Nyaruteme mu Murenge wa Kanzenze ari naho ahurira n’abantu barukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryanakoze igikorwa cyo gufata itsinda ry’abantu bari bazwi ko banywa urumogi.

Ati “Twari dufite amakuru ko hari ahantu hahurira urubyiruko (ku irigara) bakanywa urumogi mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi. Mu rwego rwo guca ayo marigara nibwo abapolisi bagiye gufata urwo rubyiruko bahasanga 6 barimo gusangira urumogi ndetse bamwe barufite mu mifuka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka Karere ka Rubavu. Yasabye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge birwanywe burundu.

Ati “Ibikorwa dukora byose umunsi k’uwundi dufatanya n’abaturage, nibo baduha amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge haba k’umutekano ndetse no k’ubuzma bwa muntu ariko ikibabaje cyane urubyiruko rukaba arirwo rukomeje kwijandika mu biyobyabwenge.”

Ni kenshi mu Ntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Rubavu hagaragara abantu bafashwe na Polisi bari mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge. Polisi nayo ntihwema gukangurira abantu kwirinda kujya mu biyobyabwenge kuko amategeko yakajijwe ariko cyane cyane byangiza ubuzima bw’abantu bikanahungabanya umutekano.

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu 3 bakwirakwizaga urumogi mu baturage. Abafashwe ni Niyonzima Fidele w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 301 abandi Niragire Console w’imyaka 31 na Ntagisanimana Liliane w’imyaka 30, aba bombi bakoranaga, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1500. Aba bantu bose bafatiwe mu Kagari kamwe ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.