Print

Arsene Wenger yahishuye icyamuteye kongera ipawundi rimwe ku mafaranga yashakaga kugura Luis Suarez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 2789

Mu mpeshyi ya 2013,Arsene Wenger yashakaga kugura rutahizamu usimbura Robin Van Persie aho yanyarukiye muri Liverpool kureba ko yazana umunya Uruguay,Luis Suarez wari uhagaze neza cyane muri icyo gihe.

Ubwo yaganiraga n’uwashakiraga amakipe Luis Suarez,Wenger yabwiwe ko mu masezerano afitanye na Liverpool harimo ingingo ivuga ko ikipe izishyura miliyoni zirenga gato kuri 40 z’amapawundi azayerekezamo nta yandi mananiza.

Mu gitabo cya Arsene Wenger yise “My Life in Red and White “,yagize ati ‘Muri 2013,twifuje kugura Luis Suarez.Twari twamaze kumvikana nawe ndetse n’umuhagarariye.

Umuhagarariye yatubwiye ko habonetse ikipe imushaka iri gutanga hejuru ya miliyoni 40 z’amapawundi,Liverpool igomba kumurekura nta kabuza.

Naje gusanga iyo ngingo itari muri masezerano ariyo mpamvu mu kureba ko aribyo natanze amapawundi 40,000,001.

Ndemera ko ibi byari biteye umujinya ariko Liverpool ntiyashakaga kumugurisha ahubwo bashakaga kumugumana hanyuma akazerekeza muri Barcelona mu mwaka wari gukurikiraho.”

Muri 2014,Luis Suarez yerekeje muri FC Barcelona ahirwa cyane no gukorana na Messi na Neymar bakora ubutatu bwitwa “MSN”bwanyeganyeje u Burayi ndetse batwara UEFA Champions League muri 2015.

Suarez aherutse gusohorwa nabi cyane muri FC Barcelona yakoreyemo amateka akomeye yerekeza muri Atletico Madrid.

Luis Suarez wari umaze imyaka 06 muri Barca,yayikiniye imikino 283 ayitsindira ibitego 198.

Uyu rutahizamu uheruka kwerekeza muri Atletico Madrid kuri miliyoni 5.5 z’amapawundi yatangaje ko kuba yari abanye neza na Lionel Messi ndetse bagatanga umusaruro mu kibuga aribyo abayobozi ba FC Barcelona bahereyeho bamwirukana nabi.

Suarez yabwiye ESPN ati “Ntekereza ko bashakaga kunkura iruhande rwa Messi.Ubanza byarabaryaga kuba twari tubanye neza.Ubanza wenda batarifuzaga ko nguma hamwe nawe cyane.Sintekereza ko ibyo byahungabanya ikipe.

Twarafashanyaga mu kibuga dushakira ibyiza ikipe.Ubanza barashakaga ko akinana na bagenzi be benshi.Nta yindi mpamvu ntekereza yatumye badutandukanye kandi twaritwaraga neza mu kibuga.”