Uyu munyamideli yatangaje ko ubwo uyu muhanzi yari yarashakanye na Zari babana nk’umugore n’umugabo ari bwo yamusariye yifuza kubyarana na we.
Uyu mugore yavuze ko Diamond yamuteye inda zigera kuri 3 ariko ku bw’amahirwe make zose ntizavuka.
Yavuze ko mbere yo kubyarana umwana w’umuhungu baifitanye, yabanje gukuramo inda 2 za Diamond. Ati:
Ndatekereza umuntu uzi ibirenze ko umwana ari uwe cyangwa atari uwe ni Diamond, kuko na mbere y’uko ntwita inda ya Dylan, natwaye inda ze 2 ariko ku bw’amahirwe make zivamo.
Ubwo Diamond yabanaga na Zari ni bwo yamucaga inyuma na Hamisa Mobetto, baje kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Dylan tariki ya 8 Kanama 2017.