Print

Hamisa Mobetto yatangaje ko Diamond yamuteye inda inshuro 3

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2020 Yasuwe: 2459

Uyu munyamideli yatangaje ko ubwo uyu muhanzi yari yarashakanye na Zari babana nk’umugore n’umugabo ari bwo yamusariye yifuza kubyarana na we.

Uyu mugore yavuze ko Diamond yamuteye inda zigera kuri 3 ariko ku bw’amahirwe make zose ntizavuka.

Yavuze ko mbere yo kubyarana umwana w’umuhungu baifitanye, yabanje gukuramo inda 2 za Diamond. Ati:

Ndatekereza umuntu uzi ibirenze ko umwana ari uwe cyangwa atari uwe ni Diamond, kuko na mbere y’uko ntwita inda ya Dylan, natwaye inda ze 2 ariko ku bw’amahirwe make zivamo.

Ubwo Diamond yabanaga na Zari ni bwo yamucaga inyuma na Hamisa Mobetto, baje kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Dylan tariki ya 8 Kanama 2017.